Kuri iki cyumweru tariki ya 13/Ugushyingo/2016 ni bwo irushanwa ryo kuzenguruka u Rwanda rizwi ku izina rya Tour du Rwanda ryatangiye.
Iri rishanwa ryatangiye aho basiganwaga kugenda ahantu hangana na 3.3km (Stade amahoro-KIE-Contrôle-Stade). Rugg Timothy wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe umwanya wa mbere, Ghebreigzabhier Werklul Aman wa Eritrea yabaye uwa kabiri mu gihe uwa gatatu ari Areruya Joseph, Umunyarwanda ukinira Les Amis Sportifs yo mu Rwanda. Rugg Timothy wakoresheje iminota 4 akaba ariwe wambaye umwenda w’umuhondo.
Dore amafoto agaragaza amahoteri n’amaresitora aherereye I Remera, aho isiganwa ryatangiriye,bimwe mu bintu biranga umujyi wa Kigali,Hotel nziza zigezweho,zujuje ibyangobwa byose byo kwakira abashyitsi basura u Rwanda.Amaresistor agira amafunguro atandukanye,ava mu bihugu byinshi byo ku isi.
Kanda hano https://www.flickr.com/photos/141807562@N05/albums/72157675020444131