Tariki ya 24 Werurwe 2012-Tariki ya 24 Werurwe 2017 imyaka itanu irashize Inzu Lodge itanga serivise zitandukanye zirimo gucumbikira abantu,gutanga amafunguro,koga,kuruhuka no kwakira ibirori bitandukanye.
Inzu Lodge iherereye Nyamyumba,ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu birometero bicye uvuye mu mujyi wa Rubavu(Gisenyi) ,yizihije isabukuru y’imyaka itanu imaze ikora.
Muri 2016 yahawe igihembo na booking.com kubera abantu bayisuye bakayivuga neza,icyo gihembo cyitwa Guest Review Awards 2016.