Hoteli 50 zahawe inyenyeri mu Rwanda mu mwaka wa 2017

Ku isi hose amahoteri atandukanye aba afite inyenyeri mu rwego rwo gufasha abazikenera kumenya urwego rwa Hoteli yajyamo.Inyenyeri  ya 5,4,3,2,1

Tariki ya 25 ukwaira 2017,Mu Rwanda habaye umuhango wo guha amahoteli  inyenyeri no guha ibyangombwa abayobora n’abatwara ba mukerarugendo.

 Hoteli zifite inyenyeri  eshanu(5 star) zirimo ; Kigali Serena Hotel, Kigali Marriott Hotel and Radisson Blu Hotel.

Hoteri zifite inyenyeri 4 harimo; Lemigo Hotel, Hotel des Mille Collines, Ubumwe Grande Hotel, Hotel Golden Tulip La Palisse (Nyamata), Gorilla Golf, Sabyinyo Silverback Lodge na Lake Kivu Serena

Hoteri zifite inyenyeri 3 harimo  Hoteli 19 arizo; Manor Hotel, Virunga Hotel, The Mirror Hotel, Classic Hotel, Kigali Diplomat Hotel, Centre Saint Andre de Kabgayi, Splendid Hotel, Hill Top Country Club, Galaxy Hotel, Palast Rock Hotel, Beaux Sejours  Hotel, Centre Notre Dame de Fatima, Five to Five Hotel, Sports View Hotel, La Palisse Nyandungu, Nobleza Hotel, La Palme Hotel,  Hill View Hotel Kigali, Great Season Hotel na Hotel Chez Lando.

Hoteri zifite inyenyeri 2 harimo Hoteli  18 arizo; Gisozi World House, Centre Mater Dei de Boni Consili, Home inn Hotel, Montana Vista Hotel, Western Mountain Hotel, Urban City Hotel, Centre Bethanie, Splendid Kalisimbi Hotel, Gloria Hotel, Stipp Hotel Gisenyi, Snow Hotel, Belvedere Hotel, Garr Hotel, La Palisse Gashora, Dereva Hotel, Virunga Lodge, Mostej Hotel

Hoteli ifite inyenyeri 1 ni Monsato Hotel.Izindi Hoteli zahawe ibyemezo byo gukora.

Ni igikorwa cyateguwe n’ikigo kigihugu gishinzwe iterambere (RDB),Belize Kariza ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yatangaje ko:” gutanga ibyangombwa n’inyenyeri ari ibintu mpuzamahanga, bitanga icyizere. Akomeza atanganza ko: Gutanga inyenyeri ari inzira yo kwereka isi ibyiza byo kwakira abantu muri uru rwego n’ibyo tugomba kubaha.

Ibigo byose bikora mu bukerarugendo mu Rwanda harimo aho bacumbika, Resitora, utubari, utubyiniro, ibigo bitwara abakerarugendo n’abayobora abakerarugendo, ahantu batanga ibisobanuro by’ubukerarugendo, abakora ubukerarugendo ndangamuco n’ibindi bazahabwa ibyangombwa

Hoteli ihabwa inyenyeri hagendewe ku bintu bitandukanye harimo  serivisi itanga,  abakozi ifite, uburyo yubatsemo n’uburyo abakiriya bishimira uko bakirwa.

Uyu mwaka wa 2017 hari hasabye ibigo 75 bigizwe n’amahoteli 56, ibigo bitwara ba mukerarugendo 9, ibigo biyobora bamukerarugendo 10. Ibigo 67 nibyo byahawe ibyangombwa byo gukora harimo hoteli 50 zahawe inyenyeri,abayobora bamukerarugendo 9, abatwara bamukerarugendo 8.

Guhabwa icyangombwa n’inyenyeri ku mahoteli unyura ku rubuga www.tourismregulation.rw ukuzuza,  ukishyura n’amafaranga ibihumbi 80.000 rwf.

Last modified on Wednesday, 01 November 2017 16:09

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd