Tour du Rwanda ni irushanwa ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare, ni irushanwa rigaragaza ibyiza by’u Rwanda, irushanwa rifasha abantu benshi abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kumenya ibintu biri hirya no hino mu gihugu.
Muri uyu mwaka wa 2017, abitabiriye iri rushanwa bacumbitse mu mahoteli agera kuri 34 mu mijyi umunani bagiye bageramo babasha kuruhuka no gufata amafunguro.Amahoteli meza, bahisemo kubera ubushobozi bwo kubaha icyo bakeneye cyose.
Dore amahoteli mu mijyi umunani banyuzemo :
Kigali:
Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda, aho isiganwa ryatangiriye rikanahazozerezwa, abitabiriye Tour du Rwanda 2017 bacumbitse mu mahoteli atatu muri Kigali, ariyo Classic Hotel, Hill Top Hotel na La Palice Hotel.
Huye na Nyanza
Huye na Nyaza ni imijyi y’amateka mu Rwanda, abitabiriye Tour du Rwanda 2017 bacumbitse mu mahoteli 8 arimo; Mater Boni, Four Steps, Galileo, Ibis, Mont Huye, Casa, Barthos,Dayeni Nyanza.
Rubavu
Mu mujyi wa Rubavu mu ntara y’iburengerazuba, abitabiriye Tour du Rwanda 2017 bacumbitse mu mahoteli 10; Kivu Peace View, Dian Fossey Hotel, Bervedere Hotel, Mostei, La Corniche, Ubumwe, Musanto, Hill View, Stipp Hotel, Western Mount.
Musanze
Abitabiriye Tour du Rwanda 2017, mu mujyi wa Musanze bacumbitse mu Mahoteli arindwi;Garden Place, Muhabura, Best View, Faraja, Sow Hotel, Virunga, ARCC Center.
Nyamata
Nyamata umujyi wo mu ntara y’Iburasirazuba, abitabiriye Tour du Rwanda 2017 bacumbitse muri Golden Trip iherereye mu marembo y’umujyi wa Nyamata.
Rwamagana na Kayonza
Rwamagana na Kayonza ni imijyi iri mu burasirazuba bw’u Rwanda, abitabiriye Tour du Rwanda 2017 bacumbitse mu Mahoteli 5; Dereva, Sainte Agnes, Silent Hill, Eastland ,Elegancia.
Tour du Rwanda ni irushanwa rigira uruhare runini mu iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda, yinjije amafaranga menshi mu rwego rw’ingendo, rw’amacumbi n’Amaresitora mu Rwanda.