Beijing Resto & Hotel-Kigali

Beijing Resto & Hotel yafunguye amarembo mu mujyi wa Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, ahantu bategura amafunguro yo mu Bushinwa 100%. Mu bushinwa hazwiho nka hantu bakunda kurya imboga, kurya inyama, kurya umuceli kandi bakarya n’amavuta menshi, biri mu bituma abaturage baho baramba kandi bagira ubuzima bwiza.

                                                                      Restaurant

Umujyi wa Beijing uzihwo kuba umujyi urimo Restaurant nyinshi kandi nziza, umujyi wo gusangiriramo!Ni yo mpamvu kubwuburambe mu guteka,bafunguye imiryango mu Rwanda. Beijing Restaurant ni Restaurant itegura amafunguro gakondo yo mu Bushinwa ,amafunuro yinganjemo imboga, inyama n’ibinyampeke, amafunguro ahumura neza  aherekejwe n’ibyo kunywa bitandukanye.

Beijing ifite umwihariko wo gutegura amafunguro y’umwimerere, atekanye ubuhanga, ateguye neza yateguwe n’abatetsi babigize umwuga, ,abakozi baho bambaye neza, bakira abantu neza, serivisi nziza. Ni ahantu harangwa n’umutuzo,umuziki uringaniye.

Kuva ku mafaranga ibihumbi 2500 ushobora kurya amafunguro yo mu Bushinwa!Ushobora kujya kurya amafunguro ya saa sita cyangwa ya nijoro. Isaha yose ushaka!

Hot Pot

Live kichen! Hot Pot uburyo bwo gutegura amafunguro aka kanya,aho ngaho ku meza,ni ibintu byihariwe na Beijing Resto & Hotel.uburyo bwo kurya amafunguro yo mu Bushinwa uyiteguriye, upfa guhitamo ibyo ushaka maze bakabikwegereza. Iyi Hot Pot iza irimo isupu maze ibintu byo kurisha ugahitamo,ushobora gushyiramo inkoko, inyama z’inka, inyama z’ihene, To-Fu cyangwa amafi. Mu imboga ; Amashu, Ibitunguru, Caroti, Puwauro,,ugahitamo n’uburisho ushaka Ibirayi, Umuceri, Amakaroni..Ushobora gukoresha Hot Pot ukarya amafunguro agera kuri 20!

Sizzling Chicken, Beef, Goat or Pork

Sizzling ni amwe mu mafunguro yo mu bushinwa akunzwe n’abantu ku isi n’abanyarwanda barayemera,ni amafunguro bazana yaka umuriro pe, agisyushye,uhitamo Sizzling irimo inyama z’inka,inkoko,ihene,akabenzi,intama harimo n’amoko y’imboga atandukanye.Sizzling iba iherekejwe n’umuceli.

Sizzling Pork or Rabit ni umwihariko w’Iyi Restaurant bategura neza indyoheshabrayi (Akabenzi) n’urukwavu!ku banyarwanda bakunda gufata ayo mafunguro bashonje bahishiwe.

Rice

Abashinwa bazi guteka umuceli!Beijing Restaurant bateka umuceli ugizwe n’amoko agera kuri 30 atandukanye,ari umuceli usanzwe,urimo imboga,amagi n’iyindi myinshi pe!

Fish

Abatetsi bazi guteka amafi,bategura amafi kuburyo bugera ku 10,amafi meza,aryoshye kandi ari umwimerere(fresh).

                                                                         Hotel

Amacumbi yo muri Beijing Resto & Hotel ni amacumbi meza, ni ahantu hatuje, hari umutekano mu Kiyovu! Ku mafaranga 50$ Wabasha gucumbikamo, ukabona Ifunguro rya mugitondo ryuzuye, bategura ako kanya, ugahitamo icyayi cyo mu Rwanda cyangwa cyo mu Bushinwa, ibyumba birimo amasheni mpuzamahanga(Tv stations) na Interineti y’ubuntu(WIFI).

Beijing Resto & Hotel iri hafi y’umujyi rwagati, ni mu minota 10 ujya cyangwa uva mu mujyi,mu minota 30 ujya cyangwa uva ku kibuga  cy’ indege mpuzamahanga  cya Kigali.Ni ahantu hagendeka.

                                                                         Bar

Abakunzi ba manyinya babonye ahantu heza ho kunywera inzoga zo mu Bushinwa ndetse nizaha iwacu.Ibyishimo(ambianceI ihaba ni ibya mbere.Ni ahantu ho gutemberera nijoro ugafata kamwe hamwe n’inshuti zawe.

Chinese Wine

Umuvinyo uturuka mu gihugu cy’ u Bushinwa,abantu benshi bazi ibintu byinshi biva mu bushiwa ariko ni bake babashije kunywa ku muvinyo(Vin)yahinzwe kandi igatunganyirizwa mu Bushinwa.Beijing Restaurant ifite umuvinyo wo kunywa mu gihe urimo kurya.Hari kandi n’ibindi binyobwa byinshi bitandukanye.

                                                                     VIP Room

Icyumba cyiza,cyo gufatira amafunguro uri kumwe n’umuryango, inshuti n’abo mukorana mushaka gusangira amafunguro yo mu Bushinwa.Giteguye neza cyane,ahantu mwakwiherera mu kungurana inama,mugasangira ibitekerezo.

Beijing Restaurant yakira abayigana kuva saa yine za mugitondo,bakira abashaka gukora inama zitandukanye ubukwe n’izindi bakira kandi n’abashaka kuhakorera ibindi birori.Ni ahantu heza ho kurebera imikino itandukanye.

Beijing  Restaurant iherereye mu Kiyovu, uzamukiye kuri Feux rouge zo kuri RSSB-RAMA,KN 33 St.

Ushaka gukora Reservation wahamagara kuri 0783 000 579 cyangwa 0782 776 587.

Bonne Appetit!

 

 

Last modified on Friday, 09 March 2018 08:55

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd