Anthurium Residential Hotel ni hotel yafunguye imiryango mu mujyi wa Kigai, igamije gufasha abagenda Kigali, abayituye n’abanyarwanda muri rusange kubona ahantu ho gucumbika, kuruhukira, gusangirira, kuganirira no kumenyana,
Anthurium Residental Hotel ifite ibyiza byinshi, amacumbi y’ingeri zose, urunywero rwiza. Ni hotel iri hafi y’umuhanda, ahantu hatuje, hari n’umutekano uhagije.
Ibyumba byayo
Anthurium Residential Hotel ifite ibyumba 20 byiza, byujuje ibyangombwa byose byo gucumbikira uwaza ayigana, bifite ahantu ho kwicara hanze(terasse). Ni ibyumba bitandukanye, birimo double , Queen na King.
Kuva ku mafaranga 35$-40$-60$ ubasha kubona icyumba cyiza, kirimo internet, Televiziyo zo haze zitandukanye(DSTV), amazi ashyushye, icyiza cy’iyi Hotel bakoresha imirasire y’izuba mu bikorwa bitandukanye (Bashyigikira ubukerarugendo burabye).
Muri iyi Hotel kandi bafie icyumba cyagenewe abantu bafite ubumuga, ku buryo babasha kubona serivisi nziza kandi zibafasha.
Bar & Restaurant
Restaurant itegura amafunguro ya Kinyafurika atandukanye cyane cyane ayo muri Afurika y’iburasirazuna ndetse no muri Amerika. Abantu bakunda amafunguro mashya, ateguye neza kandi ufatira ahantu hatuje, Anthurium ni ahantu ho kujya.
Bar yaho iryoshya inzoga! Ni ahantu ho kunywera inzoga ushaka, ahantu ho gusohokera ukaganira n’inshuti n’abavandimwe.Icyokezo cyaho gifite Inkoko igura 16.000 frw, ifi:12 000 frw, n’ibindi byinshi.
Icyumba cy’Inama
Anthurium Residential Hotel ifite ahantu habera birori bitandukanye birimo Isabukuru y’Amavuko, kwiyakira kwabarangije kaminuza, inama zitandukanye iz’ubukwe, iz’imiryango n’izindi.
Ubusitani
Abantu bakuda kwicara hanze ni ahantu wakwiyicarira ukumva akayaga, ahantu uba umeze nkuri mu rugo. Nimba ukunda kwicara hanze nijoro, uzage usohokera muri Anthurium Residential Hotel.
Anthurium Residential Hotel iherereye I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Mumena. Ukeneye kubagana, wahamagara kuri 0783 000 582.