Kigali Village Suites, ahantu ho gucumbika ku musozi wa Rebero

Ku musozi wa Rebera ufite ahantu heza ho gucumbika, Kigali Village Suites, ni ahantu hafite ibyiza byinshi, byatuma uharara. Ni inzu yuzuye! Ni inzu zubatse ku buryo bwa Apparment yakira abayigana haba ari ijoro rimwe, iminsi mike, icyumweru, ukwezi ndetse n’umwaka wose!

Kigali Village Suites ituma ubasha kureba ibyiza byinshi bikikije umusozi wa Rebero, ubasha kureba igishanga cya Nyabarongo, ukareba Nyamata, ni ahantu heza cyane ho kuruhukira hejuru y’umusozi.

Uruganiriro(Salon)

Kigali Village Suites ifite uruganiriro rwiza, amadirishya manini, umuryango munini, ahantu ho kwicara hanze(balcony). Ni uruganiriro runini rufite intebe nziza kandi zigezweho, harimo televiziyo ukareba ibyo ushaka bitandukanye.

Igikori (Kitchen)

Igikoni gifite ibyangombwa byose, igikoni kigezweho (Modern Kitchen)uritekera iyo ubishaka! Ubasha guteka ukoresheje, umuriro cyangwa Gaz ku buryo utekera igihe ushakiye. Filigo ubikamo ibyo wihahiye, bigakomeza kuba kumera neza.

Icyumba (Rooms)

Ni inzu igizwe n’ibyumba bitandukanye, ushobora kuza ari wowe wenyine, inshuti, itsinda maze ukabona ahantu heza ho gucumbika, buri nzu irimo ibyumba bitatu bitandukanye mu ngano. Umuryango ubasha kubona aho Uruhukira ukamera nkaho ari  mu rugo. Ijoro rimwe ni 60 $. Umpara igihe kirekire ubasha kubona inzu yose kuva ku 750$-850$-900$.Kandi harimo ifunguro rya mugitondo.

Urwogero(Swimming Pool)

 

Umuntu wacumbitse muri Kigali Village Suites, abasha gukoresha ubwogero ku buntu. Ubwogero bufite ibyangobwa byose, bunini, bw’abantu bingeri zose (abana n’abakuru), bufasha ku muntu ushaka koga, kubona aho yogera kandi heza.

Kigali Village Suites iherereye ku musozi wa Rebero, kugerayo wafata Bus(Royal) wishyura 250 rwf, kuri Moto wishyura 1000-1500 rwf .Taxi voiture wishyura amafaranga 3000-5000 rwf biterwa naho uturutse.

Last modified on Saturday, 02 June 2018 20:26

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd