Jali-Gasabo: Camp Site y’ubukerarugendo burambye

Mu kiryamo cy’Inzovu I Jali mu Karere ka Gasabo hari ahantu ho gukapinga ku bantu babishaka, bashaka kuruhuka, kuganira. Ni ahantu hafite amateka, ahantu umuntu aba areba imisozi ikikije umujyi wa Kigali. Ni ahantu ho gukorera ubukerarugendo burambye 100%.

1. Ahantu ho kuruhukira

Ni ahantu ho kuruhukira ku bantu babyifuza, ahantu hatuje, hari umwuka mwiza, ahantu  ho gutemberera wenyine, abavandimwe, inshuti cyangwa itsinda ry’abantu. Hari ibyangombwa byibanze birimo;  amahema (Tente) yo kuraramo, intebe zo kwicaraho hanze, Gaz yo gutegura amafunguro atandukanye, n’ibikoresho by’isuku. Buri kwezi habera Siporo rusange abantu barusheho kuruhuka neza kandi bagire umubiri mwiza.

2. Ahantu ho kwigira amateka

Mu Kiryamo cy’Inzovu no ku Nzoga za Rubingo, ni ahantu ndangamateka na ndangamuco, umuntu wahatemberera azabasha kumenya byinshi ku mateka yaho, amateka y’abami bategetse u Rwanda, ibyabaye aho hantu mu nkengero zaho ndetse no mu Rwanda muri rusange. Ni ahantu hazafasha abantu benshi mu kumenya amateka no gusigasira imirage y’abakurambere.

3. Ahantu bakoresha imirasire y’izuba

Mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije, mu gufasha abantu bazajya gukapinga I Jali bazajya bakoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba. Ingufu ziboneka ku buryo abantu bazajya baryama ahantu habona.

4. Ahantu hateza imbere abaturage bahaturiye

Mu guteza imbere ubukerarugendo burambye, iyi camp site iteza imbere abaturage bahaturiye ku buryo babona aho bagurisha ibyo bejeje, abandi bazahabona akazi. Abahatembereye bazajya bahaha ibintu bituruka muri ako gace n’ibindi byinshi bikorwa n’abaturage.

5. Ahantu bita ku bidukikije

Jali ni umwe mu misozi ikikije Kigali, ni ahantu hari imisozi iriho ibidukikije birimo amashyamba n’imigezi. Abantu bazajya baruhukira aha hantu bazabasha kubungabunga ibidukikije, birinde kujugunya imyanda aho babonye kandi bamenye byinshi ku mashyamba akikije uyu musozi. Umuntu azabasha kubona inzu ya Kinyarwanda yubakishije ibyatsi, inzu za kera abanyarwanda bubakaga, umuntu akareba ubumenyi abakera babaga bafite mu kubaka.

 

Last modified on Tuesday, 16 October 2018 19:58

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd