Inzu Lodge: Amacumbi y’ubukerarugendo burambye 100 %

Ni byiza gutembera ahantu ukahasanga bashyigikira ubukerarugendo burambye, kuva ukinjira kugera mu byumba, muri Restaurant, mu busitani ndetse batibagiwe n’abaturage babegereye;  aho ni ku Inzu Lodge

Inzu Lodge hashinzwe mu mwaka 2012, ni ahantu ho gucumbika I Nyamyumba muri Rubavu, ahantu haruguru y’amazi y’ikiyaga cya Kivu, uba wicaye ureba ibirimo kubera mu Kivu, wumva akayaga, inyoni zikuririmbira! Ushobora no gutembera ahandi hantu hatandukanye.

Aho bakirira abantu (Front Desk)

Kwakira neza abantu babagana ni inshingano ya mbere yo mu Inzu Lodge, bazi icyo umushyitsi ari cyo. Ni abantu bafite ubunararibonye mu kwakira abashyitsi batandukanye. Bituma uwahaje abona itandukaniro.

Restaurant & Bar

Ni ahantu hateguye Kinyarwanda/kinyafurika, harimo ibikoresho kuva ku ntebe kugeza ku meza bikoresheje ibikoresho gakondo (ibiti, ibirere, imigano..).Inkuta zaho hatatswe ibitenge byakozwe n’abanyarwanda.

Amafunguro yabo ni aya moko yose, ayo mu Rwanda na mpuzamahanga. Nka bantu bari hafi ya mazi haboneka ifi nziza. Umwihariko w’amafunguro yabo harimo; Inzu Lodge fish (7000), Inzu Lodge Chicken (7000). Abatarya inyama(Vegetarian) hari Vegetarian with Toffe (6500). Inzoga za moko atandukanye zo mu Rwanda na mpuzamahanga, nazo ibiciro ntabwo bikanganye cyane ni ibisanzwe.

Ntawa kwibagirwa ko badacuruza amazi yo mu macupa (Plastic Free) niho hantu ha mbere mu Rwanda baciye ubu buryo bwo kureka gukomeza kwangiza ibidukikije bakoresha amacupa ya palasitike. Batanga amazi y’ubuntu ku bakiriya bayashaka.

Amacumbi

Uburyo bwa mbere bwo gucumbika bukoresheje amahema(Tente) harimo igitanda n’ibindi byibanze byose. Kuva ku  mafaranga ibihumbi 25 000 -45 000 by’amanyarwanda, bitewe nuko mungana mubona aho mucumbika bababereye kandi hari umutekano wuzuye.

Mu rwego rwo gusigasira ibidukikije ubwiherero tuwalete (toilet) n’urwogero (douche)  biri hanze bitari kure cyane, bigafasha mu kubyaza umusaruro iyo myanda.

Ifunguro rya mu gitondo utanga komande, bakarigutegurira, kuva ku mafaranga 3500-5500 rigizwe n’ikawa/icyayi, imbuto, umutobe w’umwimerere n’ umugati cyangwa Capati.

Gift Shop

 

Ahantu bateguriye ababagana ho kugurira impano, urwibutso rwo ku Inzu Lodge! uhasanga ibintu bitandukanye bikorwa n’abaturage bo muri Koperative zituriye aho hafi harimo imyenda, ingofero, ibikapu, inkweto, ibihangano by’ubugeni bitandukanye,..ibyo byose bikabafasha kwiteza imbere. Mu ntego za mbere ni ugufasha abana kubona ibikoresho byo kujyana ku ishuri. Dumbo back to School, iyo uguze ikintu bifasha abana benshi kubona ibikoresho by’ishuri.

Abakunda ibitabo (Book Lovers) mushobora gutira igitabo ukagenda ukagisoma. Haboneka n’iby’ubuntu ku baharaye.

Ubusitani

Ubusitani burimo indabyo zitandukanye, kubera ikirere cyaho, ubutaka bwaho haba indabyo nziza cyane ndetse n’ibiti ku buryo uba ubona ari muri Paradizo!

Ubasha no gukina imikino itandukanye y’abana ndetse n’abakuru harimo; volleyball, football, ikibuguzo na Dame. Haboneka na eterinete nziza(WIFI).

Gucumbika ku Inzu Lodge wababwira mbere/koresha reservation kuri Booking.com na  Airbnb cyangwa ukohereza email kuri This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. cyangwa ugahamagara kuri 0784179203.

Kugera ku Inzu Lodge uvuye mu mujyi wa Rubavu Taxi voiture ni amafaranga 5000-7000, moto (1000-1500), uturutse kuri Bralirwa ni 300 cyangwa ukagenda n’amaguru ni hafi. Ushobora no gutega twegerane (Taxi) kuva mu mujyi kugera kuri Bralirwa ni amafaranga 300.

Ntuzibagirwe kugaragaza aho waturutse!Agakino

 

Last modified on Saturday, 17 November 2018 21:59

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd