Umujyi wa Rubavu ni umujyi uri mu burengerazuba bw’u Rwanda, umujyi uri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu bigatuma uza mu mijyi isurwa cyane n’abantu.
Umuntu ushaka kurara mu ihema (Tents) yatembereye mu mujyi wa Rubavu hari ahantu henshi bafasha abantu kuruhuka neza, bakarara bumva akayaga kava mu kiyaga cya kivu.
Inzu Lodge
Inzu Lodge ni ahantu ho gucumbika bashyigikira ubukerarugendo burambye, ni ahantu urara mu ihema riri mu busitani burimo ibiti n’indabyo nziza, ryubakiye neza, ririmo igitanda, n’ibindi byangombwa bitandukanye. Umuntu ufite ihema rye nawe abasha kubona ahantu yarishyira muri ubwo busitani. Ni ahantu uba ureba ikiyaga cya Kivu, wumva akayaga kava mu mazi. Mu gitondo wumva inyoni zikuririmbira uturirimbo twiza.
Inzu Lodge iherereye hirya y’uruganda rwega inzoga rwa Brarirwa, hazwi nko kuri Brasserie.
Discover Rwanda (Rubavu)
Discover Rwanda ishami ryayo riri I Rubavu ni ahantu bafasha abantu bashaka gurara mu mahema, bafite amahema umuntu abasha gushyira mu busitani ahantu habugenewe. Bakira kandi n’abantu bafite amahema yabo bashaka kuyararamo cyangwa bafite imodoka zagenewe kurarwamo.
Discover Rwanda I Rubavu ihererereye iruhande rw’Akarere ka Rubavu mu mujyi, ni haruguru yahagenewe kogerwa rusange ku Kivu (Public Beach).