Kigali nk’umurwa mukuru w’u Rwanda ufite ibyiza byinshi, muri ibyo byiza harimo n’ahantu heza ho gufatira amafunguro, amafunguro ushaka, amafunguro yo mu bihugu ushaka, meza kandi ateguye neza.
Abantu bakunda gusohokera muri Restaurant, abantu bakunda kugerageza amafunguro mashya, n’abandi bifuza kuzajya basohokana n’abavandimwe cyangwa inshuti ni byiza kumenya ahantu bazajya gusangirira uyu mwaka wa 2018.
Izi Restaurant nziza uzazisanga mu mahoteli afite inyenyeri zitandukanye, izindi ni Restaurant ziteka ibiryo byihariye, afite ubuhanga mu guteka amafunguro yo mu bihugu byo ku migabane itanduakanye y'isi. Kandi ni zimwe muri Restarurant zari zateguye ibirori byo gusangira mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2017.
Le Panorama
Le Panorama Restaurant iherereye muri Hotel des Mille Collines, ni Restaurant ifite umwihariko wo guteka ibiryo bitandukanye, ifite ahantu heza ho kwicara uba ureba Kigali.
Ni Restaurant imaze imyaka myinshi cyane, nka Restaurant iri muri Hotel y’inyenyeri enye, Hotel imaze imyaka igera kuri 35!
Asian Flavour Global
Restaurant iherereye muri Accord Hotel (Kimihurura), ifite umwihariko wo guteka amafunguro mpuzamahanga yo mu migabane itandukanye y’isi; Kigali Special, Indian Cuisine, Vietnamese and Thailandese Curry, Canada Dishes ,Singapore/Mandarin/Malaysia Noddle. Ifunguro rya saa sita Buffet (Self Service) ku mafaranga 2500! Kuva 12- 16pm. Iherereye mu Rugando, iruhande rw’inteko Ishingamategeko, iruhande rwa Simba(Kimihurura)
Afrika Bite Restaurant
Restaurant iteka amafunguro ya kinyafurika, ni Restaurant ifite umwihariko mu gutegura amafunguro yo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika. ifungura iminsi yose. Iherereye Kimihurura.
Cucina Restaurant (Marriott Hotel)
Restaurant itegura amafunguro yo mu Butariyani,ikorera muri Marriott Hotel Kigali. Izwiho kugira amafunguro meza akunzwe yo mu Butariyani harimo Pizza,Pasta ,Risotto,soup na salad byiza cyane. Iherereye mu mujyi rwagati hafi ya Sonarwa
Asian Kitchen
Restaurant iteka amafunguro yo muri Aziya cyane cyane muri Thailand (Thai Cuisine), ifite umwihariko wo gutegura amafunguro yo mur gihugu cya Thailand meza cyane. Amafunguro akunzwe harimo; Tom Yum Goong, Som Tum, Tom Kha Kai, Gaeng Daeng , Pad Thai, Khao Pad, Pad Krapow Moo Saap, Gaeng Keow Wan Kai. Iherereye I Remera(Gisimenti) hepfo gato ya Sawa City Super Market.
Five to Five Restaurant
5/5 Restaurant aya manota irayakwiriye rwose! Restaurant iri muri Hotel 5 To 5 Hotel, itegura amafunguro atandukanye aya kinyafurika na Kizungu. Ni Restaurant igufasha guhitamo kuri Menu/ A la carte amafunguro ushaka yose bakayagutegurira. Iherereye I Remera, iri ku muhanda uri inyuma y’icyicaro cya Airtel, hafi ya Sitade Amahoro.
Beijing Restaurant
Restaurant ikorera muri Beijing Resto & Hotel, itegura amafunguro yo mu Bushinwa, mu mafunguro akunzwe n’abaharira harimo Sizzling Chicken, Beef, Goat na Pork, Hot Pot,…Ni Restaurant ifungura kuva saa yine za mugitondo. Iherereye Kiyovu, KN 33 St, iruhande rwa Feux Rouge zo kuri RSSB.
The Larder Restaurant (Radisson Blu Hotel & Convention Centre-Kigali)
Restaurant iri muri Radisson Blu Hotel &Convention Centre , ifite umwihariko wo gutegura amafunguro mpuzamahanga n’aya kinyafurika. Ni Restaurant iri ahantu heza mu mujyi wa Kigali, mu nyubako zikurura abantu benshi. Ifungura kuva saa 6am-23 pm buri munsi. Iherereye Kimihurura muri Radisson Blu Hotel.
Epicurien Restaurant
Restaurant ifite umwihariko wo gutegura amafunguro yo mu Bufaransa. Au Menu/A la carte ushobora guhitamo amafunguro agera kuri 50 ategurwa n’iyi Restaurant. Akunzwe cyane harimo; Bœuf bourguignon, Coq au vin, Confit de canard, Nicoise salad, Ratatouille, Tarte tatin, Chocolate soufflé, Soupe à l'oignon. Utibagiwe n’umuvinyo(Vin) wo mu Bufaransa. Iherereye Kimihurura, hirya gato utambitse kuri Papyrus
Kiseki Authentic Japanese Restaurant
Restaurant itegura amafunguro yo mu Buyapani. Ifunguro rya Sushi/Shamini riri mu mafunguro akunzwe cyane, akurura abajya kuharira. Harimo n’ayandi nka Ramen,Tempura, Kare Raisu, Okonomiyaki, Shabu Shabu, Miso soup, Yakitori. Icyayi cyiza “Green Tea. Iherereye Kimihurura iruhande rwa Mamba’s Club.
Chez Robert
Restaurant itegura amafunguro ya Kinyafurika, izwiho kugira amafunguro agura 6999 frw, wiyarurira inshuro ushaka zose ushaka. Haba ifunguro rya saa sita cyangwa rya Nijioro, ni ahantu ugana ukabasha kubona ibyo kurya. Iherereye mu Kiyovu, iruhande rwa Hotel des Mille Collines.
Milima Restaurant
Restaurant iherereye muri Serena Hotel-Kigali, itegura amafunguro atandukanye ku buryo ari ahantu ho kugana amasaha yose. Breakfast nziza, Business Lunch(Buffet) ku mafaranga 19.500 rwf, kuva saa 12-3pm na Dinner 18pm-22 pm. Kuva kuwa Mbere- Kuwa Gatanu.Kandi bafite Mongolian bategura buri wa Gatatu no Kuwa Gatandatu. Iherereye mu mujyi, hafi ya Camp Kigali na CHUK
Habesha Ethiopian Resaturant
Restaurant itegura amafunguro n’ibinyobwa byo muri Ethiopia, harimo imboga inyama, inkoko… Ni ahantu usanga inzoga y’ubuki TEJ(Honey wine),umutobe wa Avoka(Avocado Juice). Amafunguro akunzwe cyane; Injera, Tibs, Shiro be Kibbe, Berbere, Kitfo, Doro Wat. Utibagiwe ko ariho iwabo w’ikawa ”Coffee”. Iherereye Kimihurura
Bamako Restaurant
Restaurant iherereye I Nyamirambo ifite umwihariko wo gutegura amafunguro yo muri Mali.Ni Restaurant igira ifi n’inkoko byiza, umuceli wa Isamu uryoha.Amafunguro ya Saa Sita ashyushye kandi ateguye neza. Bakora iminsi yose. Iherereye Nyamirambo, harugura ya Club Rafiki.
Fratteli’s Belgian
Restaurant nshyashya mu mujyi wa Kigali, ifite umwihariko wo guteka ifiriti zo mu Bubiligi. Inkoko zishyushye kandi ziroshye. Abakunda dessert zo mu Bubiligi ni ahantu heza wasanga dessert nziza. Ikundiwe kuba ifite ahantu hanze ho kwicara (Terasse). Iherereye ku muhanda wa Car Free zone iruhande rwa Ecole Belge Kigali.
Car Wash Resto & Bar
Abakunda amafunguro yo muri Kenya! Car wash ni ahantu wasanga amafunguro yihariye arimo; Ugali, Irio, Githeri, Kenyan Pilau, Wali wa Nazi, Sukuma Wiki , Kenyan Stew. Inzoga nka Tusker ikunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba.Iherereye ku muhanda wa Poid Lourd, iruhande rwo mu Kanogo!
Meze Fresh
Meze fresh! Meza Neza! Ni Restaurant ifite umwihariko wo guteka amafunguro yo muri Mexique. Amafunguro akunzwe harimo Taco, Burrito, Quesadilla,. Ni ahantu usanga amafunguro ya saa sita (Lunch) n’aya Nijoro(Dinner). Iherereye iruhande rwa Convention Center.
Khana Khazana
Restaurant itegura amafunguro yo mu Buhinde atandukanye! Amafunguro akunzwe cyane harimo Chicken Lollypop, subzi takatin Butter Chicken, Tandoori Chicken, Chicken Tikka Masala, Rogan Josh, Malai Kofta, Chole (Chickpea Curry), Palak Paneer (Spinach and Cottage Cheese). Ni Restaurant ibikugereza aho utuye ku buntu! Iherereye mu Kiyovu, ku muhanda KN 70 St.
Pili Pili Restaurant
Kuri Pili Pili abantu bahakundira ibyiza byinshi, kuba bazi guteka no kotsa neza, ni kimwe mu bijyanayo abantu benshi.Ni Restaurant iri ahantu heza, hubatse neza. Abakunda ibintu byokeje nka Brochette n'amafi byaho bikunzwe na benshi. Abakunda ibiva mu mazi! Iherereye Kibagabaga.
Le little Five Restaurant
Restaurant itegura amafunguro yihariye yo muri Uganda, umuntu watembereye Uganda, wahize se cyangwa wahakoreye business, wabashije kurya amafunguro yaho? Uhora wifuza Ibinyobwa, Kawunga n’Umunyigi! Aha ni ahantu ho kongera kurya ibiryo bitetse kigande, nta mavuta arimo! Iherereye ahazwi nko kwa Lando umuhanda umanuka ugana ku bitaro Le Croix du Sud (Kwa Nyirinkwaya).
Fantastic Restaurant
Restaurant ikunzwe n’abanyarwanda mu mujyi wa Kigali, ifite umwihariko wo gutegura amafunguro ya Kinyarwanda na Kinyafurika muri rusange. Ahantu uzasanga amadegede,imyumbayi,ibijumba,ibirayi,ibishyimbo,isombe,amashaza,kawunga n'ibindi byinshi bya Kinyarwanda birimo n'inyama zitetse neza. Iherereye ku muhanda utambika gato ugana aha hoze Eto Muhima ahazwi nko kwa Venant!
Muryoherwe!!!