Uzwi n’uwawuriye! Ukunzwe n’uwa wuguriwe! Uwo ni Musokolo! Abakunda gusohoka ubu bakunze ifunguro ryiswe Musokolo dish riboneka kuri menu. Akaba ari ifunguro rigizwe n’inyama z’inka bateka mu ifuru.
Ushobora kuwurya wenyine, uri kumwe n’inshuti, cyangwa abavandimwe mushaka gusangira hamwe. Ni ifunguro murira hamwe mukishima,rituma abarisangira bagirana ibihe byiza.
Inyama
Musokolo ugizwe n’inyama z’inka, zitekanye ubuhanga, zitajyamo amavuta, zihira mu ifuru().Inyama barazikata, bakazivanamo amagufa, bakazibiza maze bakazishyira ku mushito. Bagategura n’ibirungu bitandukanye ku ruhande(pouvron,celeri, gitunguru n’ibindi bituma itukura) bakabivangira muri Aluminium maze bakabishyira mu ifuru. Bihira iminota 30, bihiye neza, nta mavuta yagiyemo ziryoshye. Ugura ikilo Kg=4000 frw!Ushatse baguha n’inusu!
Uburisho
Abantu bakunda kuzirisha ibintu bitandukanye,abakunzi ba Kawunga ni yo bahitamo, abandi bagahitamo amafiriti, cyangwa ibitoki. Icyo nabonye ni uko byose biraryohana! Ni ifunguro riryohera uwa ririye cyane.
Ushaka kurya Musokolo wazasohokera muri Plan B Bar-Resto i Nyamirambo kuri Cosmos.