Ifunguro ry’amafaranga 6999 Rwf muri Restaurant Chez Robert

Restaurant  Chez Robert itegura amafunguro atandukanye yo mu Rwanda ndetse no ku yindi migabane y’isi (Afurika, Amerika,Uburayi na Asiya). Ni ahantu bategura Intercontinental Cuisine.

Restaurant Chez Robert  imaze imyaka mu Rwanda, Restaurant ifite uburambe mu kwakira abantu, mu gutekera ibirori bitandukanye harimo ubukwe, inama, amasabukuru y’amavuko n’ibindi bihuza abantu benshi.

Restaurant

Ubasha kuhafata amafunguro atandukanye arimo Ifunguro rya Mugitondo (BreakFast), Lunch (irya Saa Sita ndetse n’irya Nijoro (Dinner). Ni Restaurant itanga amafunguro y’amafaranga 6999 rwf, Self Services  ukiyarurira inshuro zose ushaka. Inyama zose ushaka!

Bategura amafunguro arimo inyama z’amoko atandukanye zirimo inka, ihene, inkoko, ifi, Akabenz n’izindi imboga, ibinyampeke ndetse n’ibinyamafufu.

Bar

Abakunda kunywera inzoga ahantu hatuje, ahantu hagari hakikijwe n’ibiti ndetse n’indabyo bemera Chez Robert kuko ni ahantu heza cyane. Ni Bar ibonekamo inzoga zitandukanye ndetse n’imitobe.

Umutekano

Restaurant Chez Robert haboneka umutekano cyane, ni ahantu bafite Parking nziza kandi nini n’abashinzwe umutekano bakira ababagana neza.

Chez Robert ikundirwa gutegura guteka neza, gutanga seivisi nziza no kuba ifite uburambe mu kwakira abantu. Akeza karigura!

Restaurant Chez Robert iherereye mu Kiyovu munsi ya Hotel des Mille Collines, iruhande rwa BNR.

 

Last modified on Saturday, 02 June 2018 20:34

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd