Imijyi yose iba fite ibintu by’umwihariko utasanga ahandi, ibintu bikurura abahasura, ibintu bituma abahagenda bagaruka, ibintu bituma uwahatembereye ahabwira abandi.Biri mu bituma imijyi hirya no hino isurwa,abantu bakagira amatsiko yo kumenya ibiriyo batabona ahandi.
Mu mujyi wa Musanze ikintu ukwiriye kurya yo ni "Imbada "ziboneka hirya no hino mu mujyi mu duce dutandukanye,muri Boutique, Restaurant ndetse ushobora no gusanga aho ababyeyi n'urubyiruko rwihangiye imirimo rurimo kuzicuruza.
Imbanda ni ifunguro rikorwa mu gihigwa cy’Ingano bakashyiramo rovire gusa. Abaturiye Musanze ni ifunguro bafata igihe cyose, ndetse banarifata mu gitondo bakarifatisha icyayi n'igikoma.
Rikundirwa ko rigizwe n’ibintu by’umwimerere gusa; Ingano, Amazi na Rovire, nta sukari! Wautemera mu mujyi wa Musanze, uzaveyo ubajije aho warigurira.
Igihigwa cy’ingano gifite akamaro kanini mu mubiri, ni ikinyampeke kirimo intungamubiri nyinshi nka Vitamini E, ingano zituma umubiri ukomera, umutima ugakora neza, amaraso agatembera neza, igifu gikora neza, ukagabanya ibinure kandi zifite imbaraga zo kurinda ndwara ya Cancer.