Restaurant nziza zo gufatiramo Iftari muri uku kwezi kwa Ramadhan I Kigali

Abasiramu bo mu Rwanda ndetse no ku isi hose  bari mu kwezi gutagatifu kw’iminsi 30. Ni ukwezi kw’igisibo igizwe n’inkigi eshatu : Kwigomwa, Gufasha no  Kwirinda umuriro utazima.

Ifunguro ry’iftari ni ifunguro abasiramu bafata bamaze gushuka iswala ya saa kumi n’ebyiri n’iminota itanu (18h5 pm). Ni isengesho rya Magharibi.

Dore Restaurant ukwiriye kujya gusangiriramo Iftari n’inshuti yawe, ni Restaurant zifite ubunararibonye mu gutegura amafunguro,cyane cyae amafunguro abasilamu bakunda, banyirayo akaba ari abasilamu cyangwa ziri ahantu haba abasilamu benshi muri Kigali.

1. Camelia (mu Mujyi na Remera)

Ahantu hazwi cyane mu gutegura amafunguro atandukanye mu mujyi wa Kigali, ahantu abantu bahurira bagasagira. Ku mashami yayo yose (mu Mujyi na Remera) muri uku kwezi gutagatifu bateguye Menu y’Iftari ; igitoki, ibirayi amashaza, inyama (Inka, Inkoko cyangwa ifi), ukabona icyo kunywa ushaka umutobe cyane cyane Itende n’iyindi itandukanye y’umwimerere, icyo kunywa gishyushye igikoma cyangwa ikindi ushaka, imbuto ushaka ukishyura amafaranga 5000 gusa.

2. Tamu Tamu Restaurant (Biryogo)

Restaurant izwi mu gutegura amafunguro meza mu Biryogo,muri iki gihe cy’igisibo gitagatifu yakira abantu bashaka kuza gusangira Iftari. Amafunguro  agizwe n’umuceli, ibirayi, imboga, inyama (inka, ifi, inkoko), hakabonekamo imitobe itandukanye n’icyayi. Ifunguro rihera ku mafaranga 1500.

3. Citizen Corner Restaurant (Biryogo)

Izwi cyane mu kugira mutobe w’itende mwiza! Muri iki gihe cy’igisibo itegura Iftari ku bayigana. Umuntu abasha gufata ifatri igizwe n’imvage y’ igitoki, Ibirayi, imboga, inyama zo mu nda. Ukabona imitobe itandukanye harimo itende ndetse n’igikoma.

4. Shukurani Restaurant (Gikondo)

Restaurant itegura amafunguro atandukanye arimo ibirayi, umuceli, ubugali, imboga, ibishyimbo, ifiriti, imbuto n’imitobe myiza. Ifunguro ni amafaranga 1200 kuri Self service. Iherereye i Gikondo haruguru ya Merez ya Mbere kuri metere nkeya iruhande rwa kaburimbo!

5. Cafe Umut Restaurant (Mu Mujyi)

Ahantu hazwi mu gutegura amafunguro yo muri Turukiya (Turkey dish), muri uku kwezi bategura amafunguro atandukanye ku bantu bashaka gusangira Iftari guhera 18pm.  Ni ifunguro rigizwe n’iintu bitandukanye biri kuri Menu y’Iftari: Soup Honey, Butter Turkish Pizza, Bread Mix Grill with chips, Rice, Salad, Fruits n’Ibyo kunywa byihariye (Special  drink) byose ku mafaranga 9500 frw. Ikorera iruhande rwa Gare (Down Town).

6. Al Mann & Ran Coffee House (Biryogo)

Al Mann & Ran coffe House, izwi nk’inzu igira ikawa nziza I Nyamirambo. Muri iki gihe cy’igisibo yakira abantu bashaka gusangira, umuntu ushaka gufutura. Uhitamo kuri Menu ibyo ushaka bakabigutegurira. Ifite ahantu heza ho kwicara ku ibaraza!

7. Bambou Restaurant (Avenue Paul VI)

 

Hazwi nko Kwa Hadji! Restaurant imaze imyaka myinshi  ikorera mu Biryogo ku muhanda wa Avenue Paul VI. Ku mugoroba bakira abantu bashaka kurya Iftari, bategura amafunguro atandukanye arimo isombe, inyama, umuceli, igikoma, icyayi bagira na Capati nziza! Bahakundira Ikinono cyo mu isombe, ni icya mbere!

8. Bom Dia Café & Resto (Cosmos)

 

Ahantu heza ho kujya gufatira Iftari, hazwiho kugira amafunguro meza kandi ateguye neza,inkoko iryoha! Uhitamo ibyo ushaka kuri Menu bakabigutegurira. Umutobe w’Itende ubasha kuwubona hamwe n'iyindi itandukanye y'inanasi,imyembe n'amatunda.

9. Chicken 2 Nite (Cosmos)

Restaurant itegura amafunguro yo muri Uganda iherereye Nyamirambo. Ni ahantu Wabasha kujya kurya Iftari igizwe n’Omunyigi utetse neza kandi ukabasha no kurya inkoko. Banategura imitobe itandukanye irimo iy’inanasi, imyembe,amatunda n’iyindi.

10. Radhan Restaurant (Majengo-Tarinyota)

Restaurant itegura iftari nziza igizwe n’igitoki,ibirayi, amashaza,inyama zo munda, ipirawu nziza,ubugari.Bategura kandi igikoma cyiza n’imitobe itandukanye. Hazwi kuba bagira Capati nziza z’Amazi. Restaurant ihereye inyuma ya Trésor House aho MTN Rwanda mu Biryogo ikorera.

11. Restaurant Chez Robert

Restaurant itegura amafunguro mpuzamahanga, muri iki gihe cy’igisibo gitagatifu ni ahantu heza ku bantu bashaka gusangira iftari. Ku mafaranga 6999 rwf gusa ukiyarurira ibyo ushaka, inshuro ushaka birimo inyama z’amoko yose, umuceli, imboga, imbuto n’ibyo kunywa washaka.

 Ramadhan Kareem.

 

Last modified on Wednesday, 06 June 2018 23:50

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd