Tamu Tamu Restaurant ni Restaurant ifite ubuhanga mu gutegura amafunguro ya kinyafurika cyane cyane aya Kinyarwanda, atetse neza ku buryo uhaririye aharangira n’undi .
Break Fast
Tamu Tamu Restaurant igira amafunguro ya mugitondo meza kandi atera imbaraga z’umunsi wose. Bategura icyayi cyiza kigizwe na Tea Vert, African tea, amata n’ibigendana nabyo birimo Capati n’Imigati myiza. Ifunguro rya mugitondo ni ingenzi mu gutuma umunsi ugenda neza, ugakora akazi neza.
Lunch Times
Ku mafaranga 1500 - 3500 frw ubasha kubona icyo kurya ushaka kiriho inyama zitandukanye zirimo iz’inka, ifi n’inkoko. Ni amafuguro agizwe n’umuceli ugizwe n’Ipilawu cyangwa uw'umweru, ibitoki, ibirayi, imboga zirimo; isombe, amashu n’idodo, ubugari, kawunga n’ibindi .
Dinner
Ahantu ho gufatira amafunguro ya nijoro hamwe n’inshuti cyangwa abavandimwe, mu kabasha gusangira muganira. Abakunzi ba Thea Vert! muri Tamu Tamu haboneka Thea Vert nziza, ishyushye kandi haba hari ambiyanse nziza!Ni ahantu hasohokera abantu biyubashye!
Ni ahantu ho gufatira imitobe myiza kandi y’umwimerere ku mafaranga 800-2000 rwf, bagira imbuto nziza za Macedoine kuva ku mafaranga 1000-2000 frw.
Tamu Tamu Restaurant yakira abantu bashaka kwiyakira kubera ibirori bitandukanye nk’isabukuru y’amavuko,inama z’ubukwe,.abarangije kaminuza n’ibindi.
Tamu Tamu Restaurant iherereye mu Biryogo hepfo y’umusigiti wo mu Biryogo,ku muhanda uva mu mujyi hafi yo kwa Mayaka. Bakora iminsi yose kuva 6am-11pm