One Degree South Bar & Grill ni ahantu heza ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu ukwiriye kujya kurira, gushohokera uri kumwe n’umuryango wawe cyangwa n’inshuti. Ni ahantu hasohokera abantu bavuye ahantu hatandukanye bahakundira ambiance ihaba, ku mazi, serivisi nziza, ibintu byiza kandi hari umutekano.
Amafunguro
Ahantu heza ho gufatira amafunguro ushaka atandukanye mpuzamahanga harimo American dish, Middle Eastern dish na African dish. Ni ahantu haboneka icyayi cyiza n’imitobe iteguye neza cyane.
Umuwihariko” Lebanese Cuisines”!
One Degree South Bar & Grill ifite umwihariko wo guteura amafunguro yo muri Liban, akunzwe cyane harimo Shawarma Platter igura ibihumbi 7000 frw iherekejwe n’ibindi bitandukanye wihitiramo harimo n’isosi ya tahini souce!
Bategura amasalade arimo Fattouch Salad, Tabbouleh Salad ku bihumbi 2500 rwf , ukabasha kuyifatisha ibindi washaka birimo; Humus Wl Meat , Sawda, Falafel bigura 3000 frw.
Brunch (muri Weekend gusa)
Ku mafaranga ibihumbi 5000 frw muri weekend baba bateguye amafunguro yihariye ku bantu baza kuharira. kuva 10am-1pm.
Ibyokeje (Grill)
One Degree South Bar & Grill izwiho kotsa neza inyama zitandukanye harimo inkoko igura kuva kubihumbi 4000 -14 000 frw. Brochete yaho igura 4000 frw bagira Kafta Brochette igura 5000 frw. Ugahitamo ibyo kurisha bitandukanye birimo; ifiriri, ibitoki, salade, umuceri. Ni ku kiyaga! amafi araboneka, bafite Umwihariko wo kugira ifi nziza ikiva mu mazi! Yokeje neza
Akabari (Bar)
Ambiance muri Weekend! Comptoir iryoshya inzoga! Abantu bakunda kwicara kuri Kotwari(Comptoir) ni ahantu heza haba ambiance y’abantu bafite ibitekerezo. Bar ifite inzoga z’amoko yose, ahantu abantu bahurira bakaganira, bakareba umupira, haba umuziki w’ingeri zose.
Ku mucanga w’Ikiyaga cya Kivu
Ku mucanga neza neza! One Degree south Bar & Restaurant iri ku mazi, ni ahantu wicara urimo wumva akayaga kava mu kiyaga cya Kivu, washaka koga ukajya koga, ukicara mu mucanga, ahantu wicara ureba mu kiyaga.
Ni ahantu umuryango n’inshuti wasohokera, hari umutekano w’abana mu gihe bari koga, uba ubarebera hafi kandi hari n’ibikoresho byose byibanze bifasha abashaka koga. Kandi ushobora no gutembera mu Kivu uturutse aho ngaho.
One Degree South Bar & Grill iherereye mu mujyi wa Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ku muhanda ugana kuri Brasserie muri metero nkeya wambutse umugezi wa Sebeya.Bakora buri munsi,kuva saa ine kugeza nijoro.