Beijing Resto & Hotel ni ahantu bakira abantu benshi , bashaka kwicara ku meza amwe manini, icyarimwe bagasangira, baganira bugurana ibitekerezo. Ni ahantu bafite ubushobozi bwo kwakira abantu bakorana, inshuti, umuryango n’abandi bose bakicara bakisanzura.
Beijing Resto & Hotel itegura amafunguro yo mu gihugu cy’Ubushinwa, akaba ari amafunguro ategurwa n’abahanga babigize umwuga mugutegura amoko y’amafunguro atandukanye akomoka muri icyo gihugu, amafunguro yuzuye intungamubiri kandi aza ashyushye.
Beijing Resto & Hotel iherereye mu Kiyovu haruguru y’inyubako za Twin Tower(RSSB) ku muhanda KN 150 St ahantu hatuje, hari umutekano kandi hafi y’umujyi rwagati.
Ushaka gusaba ko bakubikikira umwanya/ Reservation wahamagara kuri 0783 000 579.