Ifoto yafatiwe ahantu hazwi kuba ibi bihugu bihurira,ni mu Kiyaga cya Kivu, mu karere ka Rusizi. Ibihugu bigize umuryango w’ibiyaga bigari (African Great Lake Region) uhuza Rwanda, Burundi na RDC ni ibihugu birimo ibiyaga binini, agace karimo amazi menshi cyane, ahantu hazwi kuba isoko y'imigezi minini muri Afurika,ni ahantu hari amashyamba manini kandi hari n’imisozi.
Usanga ibyo byose bituma hari amafunguro yihariye azwi muri buri gihugu kubera ubutaka bwaho bwera, bororeraho inyamaswa ndetse n’amazi meza ku nyamaswa ziba mu mazi.
Rwanda: Burusheti
Abanyarwanda bazwiho kugira burusheti nziza mu karere,burusheti y’ihene yokeje neza.Burusheti usanga hazwi ahantu botsa neza kurusha ahandi bigatuma bakunda kujyayo hamwe n’inshuti,abavandimwe n’abashyitsi.Ntuzibagirwe kurya Musokoro!
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC): Isambaza n’Ubugali
Abakongomani bazwiho nk’abantu bakunda kurya inyama, Nyama ni Nyama! ari ibyo mu mazi, ku butaka no mu mashyamba. Isambaza ni ifunguro rizwi gutegurwa cyane n’abakongomani bakazirisha ubugali. Ntuzibagirwe kurya n’isombe!
Burundi: Umukeke
Imana yabahaye ikiyaga cya Tanganyika! Ikintu ukwiriye kumenya kiba I Burundi ni amafi meza amafi yitwa Umukeke. Umukeke uboneka ahantu hatandukanye mu mujyi wa Bujumbura cyane cyane mu nkengero z’ikiyaga cyangwa muri Bar na Restaurant ziri hirya no hino mu mujyi. Ahantu haba hazwi hakunzwe cyane.