Tariki ya 10 Kanama,umunsi w’Intare ku isi

Intare ni inyamaswa iba mu mashyamba hirya no hino ku isi,ikaba iri inyamaswa izwiho kugira ubukana, zikaba zigenda zigabanuka,ariyo mpamvu hagiyeho itariki ya 10 kanama ,umunsi wahariwe kuzirikana kuri izo nyamaswa.

Mu Rwanda bayita umwami w’ishyamba,Umwami w’ishyamba muri pariki y’Akagera,zahazanywe ,tariki ya 29/6/2016 ubwo mu Rwanda hageranga intare 7 (ingore 5 n’ingabo 2),yari inkuru nziza kubakunzi ba pariki y’Akagera kuko bari babonye ibindi byiza byo kubasha gusura.

Nyuma y’umwaka umwe zihageze,hamaze kuvuka ibyana birindwi 7 ,imwe Shema ifite imyaka 11 yabyaye ibyana 3,izindi zibyara bibiri uko ari eshatu2,2,2 ise wazo yitwa Ntwali ifite imyaka itanu.

intare ishobora kubaho hagati y’imyaka 13-15,no munzu z’inyamaswa (zoo) zishobora kugeza ku myaka 30,ishobora kubyara ibyana 1-4,kimwe gifite gipima ikiro kimwe n’igice (1.5),intare ibwegeka iminsi 110,intare y’ingabo ipima ibiro 150-225,ikareshya 2.5-3.3m,n’aho intare y’ingore ipima ibiro 110-152 ikareshya 2.3-2.7m.Intare zikaba zikunda kuba mu mashyamba Atari inzitane,hasa nkahagaragara.

Hari hashize igihe muri iyo pariki nta ntare ibarizwamo kuko zari zarazishe zirashira,izindi zirigendera.Umuntu usura pariki y’Akagera akaba yabasha kubona izo nyamaswa.

Izi ntare zikaba zibarizwa mu majyarugura ya pariki,aho bita Kirara.

Intare ziba mu itsinda bita The Big 5 ziba mu ishyamba rigizwe (Ingwe,intare,inzovu,inkura,Imbogo),gusa mu Rwanda ubu nta Nkura zihari,bakaba bateganya kuzizana kugirango iryo tsinda ribe ryuzuye.

Last modified on Monday, 17 October 2016 21:07

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd