Abana b’abadacogora n’intwari bateye ibiti

Ni kuri uyu wa mbere tariki 5 Ukuboza 2016 ku munsi mukuru w’abakorerabushake ku isi yose aho Umurage Wacu Group wizihije uwo munsi wifatanya n’abana bo muri Club y’ibidukikije ‘Imbaraga z’Abana’bo muri Caritas Kigali (Centre ville) hamwe n’abandi bose babishatse baje bakifatanya nabo.

Hatewe ibiti by’amoko menshi harimo iby’imbuto zirimbwa n’ibifata ubutaka bigatuma ahantu hamera neza,hakaza umuyaga.

Mu biti by’imbuto hatewe imyembe n’amaronji mu rwego rwo kwereka abana ko imbuto bagura nabo bashobora kuziterera zikera bakazirya. Ibi kandi byari bigamije gutoza abana umuco wo kugira uruhare mu kongera umusaruro mu bibatunga.

Mu biti bifata ubutaka byatewe harimo n’iby’imitako. Twateye cotoni, imishishi n’indabyo mu mpande zitandukanye z’ikigo mu rwego rwo kwereka abana ko igiti ari cyiza kuko gituma ahantu haza umwuka mwiza,hakaboneka agacucu ndetse kikanafata ubutaka.

Abana bishimiye igikorwa cyane, wabonaga ko buri wese yifuza kugira igiti yazacunga akacyuhira maze kigakura.Abana b’abakobwa n’abahungu wabonaga ko buri wese afite ishyaka ryo kugaragara muri icyo gikorwa.

Urugero ni Kwizera wasabye ko yazita ku giti cy’ururabyo giteye imbere y’ibiro by’ubayobozi. Yongeyeho ko azacyitaho cyane.

‘Club Imbaraga z’abana’ imaze umwaka muri Centre ville( ahazwi nko kuri Caritas Kigali),bakaba bahura bakiga ku bintu bitandukanye byerekeranye n’ibidukikije (kubibungabunga no kubigiraho ubumenyi). Ikigamijwe ni ugutoza abana bakiri bato gukurana umuco wo kwita ku bidukikije,kumenya ingaruka zo kwangirika kw’ibidukikije no gutekereza icyo bakora kugira ngo bidakomeza kwangirika.

Twabibutsako abo bana baza muri centre babaga bibera mu mihanda hirya no hino muri Kigali no mu nyengero zayo.Aha muri centre babigisha gusubira mu muryango,bakiga gusoma,kubara, kwandika n'imyuga.Babafasha kubaka ejo hazaza.

Last modified on Wednesday, 07 December 2016 17:57

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd