Buri mwaka ishami ry’ umuryango w’abibumbye ryita k’ubumenyi n’umuco (UNESCO) ritegura inama rusange.
Uyu mwaka ku nshuro ya 41 inama izabera I Krakow muri Pologne(Poland) kuva kuri 2-12 Nyakanga 2017.Iyo nama ya 41 izitabirwa n’abantu bavuye mu bihugu 190 harimo Ibihugu 21 byashyize umukono ku masezerano yo kurengera no kubungabunga imirage y’isi yo 1972.
Ingingo nyamukuru y’iyo nama igira iti:Kubungabunga umurage wacu no guteza imbereguhanga udushya mubyerekeye umuragew’isi.
Inama yabanjirijwe n’iy’urubyiruko rukora mu kubungabunga imirage ruturutse mu bihugu bigera kuri 35 (’Afurika,uburayiasiyana Amerika).Muri Afurika harimo urubyiruko rwo muri Burkina Faso,Tunisia,Mali,Tanzania,Angola.
Ingigno nyamukuru yiyo nama ni Kwibuka: Umurage watakaye n’uwasigasiwe/wagaruwe urubyiruko rurimo kungurana inama,rutanga n' ibitekerezo uko habaho umurage wa garurwa.
Hazaba ibikorwa bitandukanye harimo gusura imirage y’isi Wieliczka, Warsaw and Krakow ,hazabaho ibikorwa by’amaboko byo kubungabunga no gusigasira Wawel Royal Castle iri Krakow.Hazabaho kandi ibiganiro,inyigisho z’inararibonye mu kurinda,kubungabunga no gusigasira imiragey’isi,bazakora umwanzuro wabo,uzasomwa mu gutangiza inama ya 41 ya UNESCO
Uyu mwaka wa 2017,hashobora kwandikwa imirage mishya ku rwego rw’isi igera kuri 34(7 imirage kamere(natural),24 y’umuco (cultural) na 1 wa byose(mixed).
Imirage5 yo mur iafurika ishobora kuzashyirwa ku rutonde rw’imiragey’isi,harimo iri kamere:Mole National Park(Ghana),W-Aly-Pendjari complex,(Niger,Beni,Burkina Faso),iy’umuco:Historical Centre of MbanzaKongo(Angola),Asmara (Africa ‘s modern city,Eritrea) na Khomani Cultural Landscape(South Africa).
Azaba ari n’umwanya wo kuvugurura urutonde rw’imiragey’isi,kureba imirage iri k’urutonde rw’izashyirwa ku y’isi (urutonde rwa gateganyo) no gushyira k'urutonde imirage y’isi ifite ibibazo (world heritage in danger) kandi habaho no kwiga nimbia hari imirage izava kuri urwo rutonde rw’iri mu bibazo.