Abaganga bavura Ingagi

Mu imurikabikorwa ry’ubukerarugendo,Ikigo cya Gorilla Doctors kigizwe nabaganga b’inyamaswa(veterinary) bavura,bita ku ngagi mu buzima bwazo bwa buri munsi,iyo zahuye n’ibibazo bitabiriye iri murika .

Gorilla Doctors ikorera mu bihugu bitatu (Rwanda,DR CONGO na Uganda),akaba ari ibihugu bihuriye kuri Pariki y’ibirunga ibonekamo ingagi zo mu misozi miremire(Gorilla beringei beringei)

Mu burwayi ingagi zikunda kurwara harimo indwara z’ubuhumekero(ibicurane),inkorora,ibisebe cyane cyane zafashwe mu mitego y’abarushimusi cyangwa zarwanye hagati yazo,bafasha kandi ipfubyi zasigaye iyo barushimusi bishe ingagi nkuru .

Gorilla Doctors batangaza ko ingagi zirwara,zigasaza,zigafatwa n’amavirusi cyangwa ibyorezo ko ariyo mpamvu bazihora hafi,bazitaho bakazikurikirana cyane kuko n’ubundi zifatwa nk’inyamaswa zirimo gucika ku isi.

gorillas

Bakomeza batangazako hari izidakira cyane cyane izishaje,ubuzima bwazo bukarangira ngo birababaza iyo babonye hari iyo badashoboye kuvura.

Kwita ku ngagi mu buzima bwazo bwa buri munsi bituma zikomeza kubaho zikaramba,abazisura bakabona izo basura,ubukerarugendo bugatera imbere,kandi bifasha no mu kuzibungabunga zigakomeza kubaho ku isi.

Gorilla Doctors bafasha kandi ibyerekeranye n’ubuvuzi ku bakozi ba za pariki n’imiryango yabo,bakora kandi ubushakashatsi ku mibereho n’ingagi muri rusange.

Ushaka gutanga inkunga yo gufasha abo baganga bakora ibyo bikorwa by’indashyikirwa wasura urubuga www.gorilladoctors.org . Mu Rwanda icyicaro cyabo kiri  Musanze mu ntara y’amajyaruguru.

Last modified on Tuesday, 29 August 2017 11:48

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd