Abashakashatsi ku Ngagi kuva mu 1967

Ikigo cya Dian Fossey Kizwi no ku izina rya Karisoke Research Center ni ikigo gikora ubushakashatsi ku ngagi ziba mu birunga.Ni ikigo cyashinzwe n’umunyamerikakazi Dian Fossey ,Tariki ya 24 Nzeri 1967.

Karisoke  Research Center biva ku mazina y’Ibirunga bibiri aribyo Karisimbi na Bisoke,hagati yabyo niho Dian yashinze itete (camp) maze atangira ibikorwa bye,bahita bahita kariSoke.

fossy

Iki kigo gikora ubushakashatsi ku buzima bw’ingagi,imibereho yazo,kuzirinda,kwigisha ababungabunga n’abarinda  inyamaswa,gifasha abaturage baturiye pariki y’ibirunga.

Muri iki kigo bashobora gupima amenyo y’ingagi bakamenya aho yaturutse ,wenda yaravuye muri RD Congo cyangwa Uganda,bakabasha kumenya imyaka imaze n’ibindi.

Ibibazo ingagi zikunda guhura nazo ni imitego ya barushimusi,Ingagi zigira abantu bazigendaho buri gihe,bakamenya aho zirara,aho zirimo kurira,kuburyo byoroha kuzisura.

Muri uku kwezi kwa Nzeri 2017 hizihizwa imyaka 50 iki kigo gishinzwe, harimo gushakwa inkunga ingana n’amadorari ibihumbi ijana(100.000$) yo gushyigikira iki gikorwa cyatangijwe na Dian.Nawe watanga umusanzu wawe wo gukomeza kurinda ingagi.Wasura urubuga www.gorillafund.org

diany

Ubushakashatsi bwagaragajeko ingagi igira 98.5% kujya gusa n’umuntu.2% akaba ariyo itandukanya umuntu n’ingagi harimo amaboko,amaguru,umutwe,amenyo yabyo.Aho itura nibyo bituma igira uko yihariye kwayo.

Last modified on Friday, 01 September 2017 10:02

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd