Inkuru nziza yatagajwe k’umunsi mpuzamahanga w’Inkura ku isi #worldrhinosday ko muri Pariki y’Akagera havukiye icyana cy’inkura nyuma yaho zigaruwe mu Rwanda, nyuma y’imaka icumi (10) nta Nkura iba mu Rwanda.
Inkura 18 nizo zazankwe muri Pariki y’Akagera,ingore y’inkura ifite izina rya Ineza yaje ihaka.Ni igikorwa cyari kimaze imyaka itandatu(6) gitegurwa kugirango muri pariki habe ahantu hizewe ku Nkura.Amateka yo kugarura Inkura muri Pariki no kuvuka kw’iki cyana biratanga icyizere kuri izi nyamaswa no kuzibungabunga ku isi hose.Byatagawe na African Parks.
Ni igikorwa cyakozwe na African Parks ariyo icunga Pariki y’Akagera k’ubufatanye na RDB na Howard G.Buffet Foundation.
Ifoto ya Augustin Manirarora k’urubuga rwa Friends of Akagera National Park.