Green Drinks ni igikorwa ngaruka kwezi gihuza abantu batandukanye bakaganira ku kubungabunda ibidukikije kandi banasangira icyo kunywa no kurya.
Green Drinks Kigali y’ukwezi k’Ukwakira 2017 yari ifite insanganyamatsiko igira iti:”Wildlife conservation in Digital Age”ushyize mu Kinyarwanda ni “Kubungabunga inyamaswa zo mugasozi mu isi y’ikoranabuhanga”.
Hakaba haratanzwe ibiganiro bibiri n’abantu bafite aho bahurira no kubungabunga ibidukikije hano mu Rwanda.
Jes Gruner
Jes Gruner ushinzwe gucunga Pariki y’Akagera yetekanye uburyo bakoresha mu gucunga Pariki y’Akagera, bwitwa Smart Park bubafasha gukurikirana inyamaswa (zirimo Intare n’Inkura) isaha ku isaha. Ubu buryo kandi bufasha mu kurinda ba mukerarugendo baje muri Pariki.
Jes Gruner avuga kandi ko abarinzi 42 ba pariki bagenda ibirometero 120 buri munsi bareba uruzitiro rwa pariki mu kugabanya ibibazo by’abantu n’inyamaswa ndetse no mu kwirinda barushimusi.
Eugene Mutangana
Eugene Mutangana umuyobozi ushinzwe ishami ryo kubungabunga ibidukikije mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB yagarutse ku masezerano u Rwanda rwagiye rusinya mu rwego rwo kurinda inyamaswa zo mugasozi; harimo amasezereno mpuzamahanga ndetse n’ayo mukarere u Rwanda ruherereyemo.
Bwana Mutangana avuga ko 10% by’amafaranga yinjizwa na za pariki afasha abaturage baturiye pariki mu bikorwa bitandukanye by’iterambere kugirango nabo bamenye akamaro kiyo pariki ndetse banagire uruhare mu kuyibungabunga.
Iki gikorwa cya Green Drinks cyatangirye mu Bwongereza mu 1989, kikaba kimaze imyaka igera kuri ibiri kibera I Kigali aho kiba buri kwezi muri Impact Hub, Kiyovu.