Ibiyaga binini muri Afurika

Afurika ni umugabane wa gatatu mu migabane minini igize isi, ugizwe n’ubutaka n’amazi, bigize umurage kamere wa Afurika.

Mu biyaga binini biboneka muri Afurika biri mu gace bita Akarere k’ibiyaga bigari , ni agace kari munsi y’umurongo ugabanya isi mo kabiri muri afurika y’iburengerazuba, akaba ari  n agace gaturukamo amazi abyara inzuzi nini muri Afurika , ari zo uruzi rwa Nili na Congo.

Dore ibiyaga binini muri afurika:

15. Ikiyaga cya Kyoga

Ni ikiyaga gifite ubuso bwa km2 1720, gifite ubujyakuzimu bureshya na metero 5,7.

14. Ikiyaga cya Eduard

Ni ikiyaga gifite ubuso bwa km2 2150, gifite ubujyakuzimu bureshya na metero 117.

13. Ikiyaga cya Kivu

Ikiyaga cya Kivu gifite ubuso bwa Km2 2 700, giherereye hagati y’igihugu cy’u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ikiyaga kiri ku butumburuke bwa metero 1460 uvuye ku Nyanja. Ni ikiyaga kireshya na km 90 z’uburebure na km 50 z’ubugari, ubujya kuzimu bureshya na metero 480

12. Ikiyaga cya Tana

Ikiyaga gifite ubuso bwa km2 3 650, giherereye muri Ethiopia, gifite uburebure bwa km 85, n’ubugari bwa km 66. Ni ikiyaga kiri mu karere ka Amhara,  gituruka ku iruka ry’ibirunga, yatumye habaho kubyimba ku butaka maze bubyara imisozi ibiri hashize imyaka igera kuri Miliyoni.

11. Ikiyaga cya Moreo

Ikiyaga cya Moreo ni ikiyaga cya karindwi, gifite ubuso bwa km2 5 120, uburebure bwa km 131 n’ubugari bwa km 56, ubujyakuzimu bureshya na metero 27. Amazi y’ikiyaga cya Moreo giherereye hagati ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia. Irindi zina ry’ikiyaga ni Mweru.

10. Ikiyaga cya Nasser (Ikiyaga cy’urugomero)

Ni ikiyaga kiri ku mupaka  w’igihugu cya Misiri na Sudani, gifite ubuso bwa km2 5250, uburebure bw’ikiyaga ni km 550, ubujyakuzimu ni m 14.

9. Ikiyaga cya Albert

Ni ikiyaga cya cyenda mu biyaga binini bya Afurika, Ikiyaga cya Albert ni ikiyaga giherereye muri Uganda Albert gifite ubuso bwa km2 5300, uburebure bwa km 160 na km 30 z’ubugari.Ubujyakuzimu muri rusange ni metero 25.

Ikindi gice cy’ikiyaga cya Albert giherereye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, aribyo bituma bagiha akabyiniriro k’ ikiyaga cya Mobutu.  Ni ikiyaga gifite ubukungu bwinshi harimo Peteroli n’amafi menshi ku buryo bituma kiberamo ibikorwa byinshi by’uburobyi.

8. Ikiyaga cya Caria

Ni ikiyaga giherereye hagati ya Zambia na Zimbabwe,gifite ubuso bwa Km2 5400, uburebure bwa km 220 n’ubujyakuzimu bwa metero 78.

7. Ikiyaga cya Rukwa

Ni ikiyaga giherereye muri Tanzania, gifite ubuso bwa km2 5760, ni ikiyaga gifite ubujyakuzimu buto gusa kizwiho kugira umubare munini w’ingona. Kujya mu kiyaga byemerwa mu gihe cy’izuba. Kugera kuri iki Kiyaga wanyura mu gace ka Chunya.

6. Ikiyaga cya Turkana (Ikiyaga cya Rodolph)

Ikiyaga cya Turkana kiri ku mwanya wa gatandatu, giherereye  ku mupaka wa Kenya na Ethiopia, gifite ubuso bwa km2 6 405, uburebure bwa km 290 n’ubugari bwa km 32, ubujyakuzimu bwa metero 110. Bitandukanye n’ibindi biyaga byinshi ni ikiyaga gifite ibirwa bitatu binini, ni ahantu hagiye havumburwa amagufa ya kera amaze imyaka igera kuri Miliyoni.

5. Ikiyaga cya Volta( Ikiyaga cy’urugomero)

Ni ikiyaga gifite ubuso bwa Km 2 8502.

4. Ikiyaga cya Bangwelo

Ni ikiyaga gifite ubuso bwa km2  9 840.

3. Ikiyaga cya Malawi

Ni ikiyaga gifite ubuso bwa km2 30 900, ni ikiyaga gifite ubujyakuzimu bunini muri Afurika, bugera kuri metero 704, muri rusange bugera kuri metero 290.

2. Ikiyaga cya Tanganyika

Ni ikiyaga giherereye hagati yibihugu bine Burundi, Tanzania, Zambia na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ni ibihugu bikikije ikiyaga cya Tanganyika.

Ni ikiyaga gifite ubuso bwa km2 32 900, kikagira uburebure bwa km 677,ubugari bwa km 72,kiri ku butumburuke bwa metero 775 naho ubujyakuzimu bunini  ni metero 1 471,uburi rusange ni metero 570.

1. Ikiyaga cya Victoria

Ikiyaga cya mbere kinini muri Afurika gifite ubuso bwa km2 68 100, giherereye hagati ya Uganda, Kenya na Tanzania, kiri mu gace bita Rift Valley, niho isoko ya Nil Blanc ikomoka, kandi Nil Blanc niyo ifite amazi mezi mu zigize uruzi rwa Nili.

Ikiyaga cya Victora gifite uburebure bwa Km 337, ubugari bwa Km 240, ubujyakuzimu rusange bwa Metero 40, kikaba kiri ku butumburuke bwa metero 1 133 z’ubutumburuke uvuye ku Nyanja,  hakaba hari utuyaga tugera ku bihumbi 3000 turi kuri iki kiyaga. Amazi menshi ari muri iki kiyaga niyo atuma kiza mu biyaga icumi binini ku isi.

Ifoto y'ikiyaga cya Kivu mu Rwanda

Last modified on Friday, 21 June 2019 15:59

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd