Imisozi 10 miremire muri Afurika

Umugabane wa Afurika ufite imisozi miremire iboneka mu bice bitandukanye by’uyu mugabane, akaba ari imisozi imaze imyaka myinshi cyane ibayeho. Abashakashatsi bagaragaza impamvu zitandukanye zagiye zituma iyo misozi ibaho, harimo iruka ry’ibirunga, imihindagurikire y’isi ndetse n’iremwa ryayo. Iy’imisozi myinshi ihereye mu karere kitwa Albertine Rift.

Dore imisozi 10 miremire muri Afurika

1. Kilimanjaro (m 5 895, Tanzania)

Umusozi muremure muri Afurika, ufite uburebure bwenda kungana na  m 6000 ,mu giswahili bawita Kilima Ya Njalo , Umusozi utangaje. Uyu musozi uherereye ku rugabano rwa Kenya na Tanzania ariko agasongero kawo kari muri Tanzania.

Umusozi wa Kilimanjaro ufite udusongero dutatu dutandukanye, kamwe ni Shira kareshya na m 3962 gaherereye mu burengerazuba, Mawezi ifite m 5 149 mu burasirazuba na Kibo irimo hagati. Agasongero ka Kibo cyangwa Agacongero ka Uhuru niko gatuma  igeza ku burebure bwa m5 895 z’ubuhagarike, bigatuma umusozi wa Kilimanjaro wuzuza ibyiza biwutatse.

Ku gasongero ka Kilimanjaro haboneka urubura ariko mu bugenda  rugabanuka, cyane  mu kinyejana cya 20,bivugwako mu mwaka wa 2050,urubura ruzaba rwarashizeho. Umusozi wa Kilimanjaro ni ikirunga kimaze imyaka igera kuri 750 000, kiri mu gace bita African Rift Valley kari mu burengerazuba bushyira amajyepfo y’Afurika.

Ni umusozi ukundwa kuzamukwa n’abantu babigize umwuga, kuzamuka imisozi ,gusa ntabwo biba byoroshye ugomba kumenya uko ubuzima bwawe buhagaze. Ushaka kuwuzamuka unyura mu mujyi wa Moshi uri muri Pariki y’igihugu ya Kilimanjaro.

2. Umusozi wa Kenya (m 5195,Kenya)

Umusozi wa kabiri mu burebure muri Afurila uherereye muri Kenya, ahantu harehare kuri uwo musozi ni muce ka Batian. Iruhande rwaho hari n’indi nsongero nka Nelion ifite uburebure bwa m 5 188 na Lenana 4 985. Uyumusozi nawo ni ibirunga,gusa kuruka biheruka mu myaka miliyoni 2,6 ishize,bayekereza ko cya zimye.

Agasongero kuyu musozi kari muri Pariki y’umwimerere ifite ubuso bwa km2 750, iri ku rutonde rw’imirage y’isi ya UNESCO.

3. Mawenzi (m 5 149,Tanzania)

Uyu musozi uri mu ruhererekane rw’imisozi ya Kilimanjaro, kugrirango uwugereho unyura inzira ya Marangu. Mawenzi ni agasongero kari iburengerazuba.

4. Ruwenzori ( m 5 119,Uganda na RDC)

Agasongero k’uy’umusozi kagizwe n’uruhererekane rw’imisozi iri muri Afurika yo hagati, ku rugabano kamere rw’ibihugu bibiri aribyo Uganda na RDC. Uru ruhererekane rw’imisozi rwari rwariswe n’abanyamisiri ko ari  Imisozi y’Ukwezi. Hamwe na  Km 65 z’ubugari na Km 120 z’uburebure. Agasongero karekare ka Rwenzori kitwa Marguerite cyangwa Umusozi wa Stanley(Mont Stanley).

Rwenzori ni umwe mu misozi idasazwe muri Afurika, igira urubura rugwa umwaka wose,rugafata ubuso bwa Km 21,5.  Ku birenge by’umusozi hari ishyamba rya Tropicale ribamo inkura, ibiti by’imigano habamo kandi amoko atandukanye y’inguge n’inyoni.

5. Umusozi wa Meru ( m 4 565, Tanzania)

Uherereye muri Vallee du grand Rift Africain.Meru ni ikirunga kiruka,giheruka kuruka mu 1910. Umusozi wa Meru witwa kandi Ol Doinyo Orok cyangwa Black Mountain.Gusa izina ryemewe nabwo rikoreshwa hake ni Socialist peak.

6. Umusozi wa Ras Dashan (m 4550, Ethiopia)

Uyu musozi uhererereye muri Ethiopia kuri  Km 500 uvuye Addis Ababa umurwa mukuru,uri muri Pariki y’igihugu ya Simien. Kuwuzamuka ntabwo bigoye cyane, byafasha kwitegura kuzamuka umusozi wa Kilimandjaro.

Twabibutsa ko ku mutwe w’uyu musozi uhasanga udusongero icyenda,hakaba hagwaho urubura mu gihe cy’imvura.

7. Umusozi wa Karisimbi ( m 4 507, Rwanda na RDC)

Umusozi uherereye mu misozi y’ibirunga muri Afurika yo hagati, hagati y’ibihugu bibiriri u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kalisimbi ni ikirunga cyazimye, kimaze imyaka irenga miliyoni 8000, kizwiho kuba iwabo w’ingagi zo mu misozi zizwi ku isi. Rimwe na rimwe haboneka urubura n’ibihu byinshi by’umweru. Mu Kinyarwanda bawita umusozi w’Amasimbi.

8. Umusozi wa Elgon (m 4 321, Kenya na Uganda)

Umusozi wa munani mu misozi miremire muri Afurika ni ikirunga cyazimye, icyobo kiri ku mutwe wacyo gifite ahegereye km  5  z’umurambararo. Uyu musozi uherereye mu majyaruguru y’ikiyaga cya Victoria.

9. Umusozi wa Toukbal ( m 4 165, Maroc)

Umusozi wa Djebel Toukbal uherereye mu bitwa bya Toukbal muri Maroc hagati ku ntera ireshya na Km 60  uvuye Marrakech. Kugirango ugere ku mutwe w’uyu musozi bisaba gukora urugendo rungana na km 35 harimo imvune zitari nyinshi.

10. Umusozi wa cameroun (m 4 075, Cameroun)

Hamwe n’ubujyejuru buri hejuru ya m 4000, igihugu cya Cameroun giifte izina ry’uyu musozi muri Afurika. Mu by’ukuri dusanga ibintu byihariye kuri uyu musozi, uriho ishyamba rya Tropicale, habamo ubutayu cyangwa ahantu hatari ibiti, na none ukaza mu misozi minini muri Afurika.

Iy’indi misozi miremire muri Afurika

11. Umusozi wa  Shira, m 3 962,Tanzania

12. Umusozi wa Draken, m 3 650, Afurika y’epfo.

13. Umusozi wa Tibesti, m 3 415,Tchad

14. Umusozi wa Ahaggar, m 3000, Algeria

15. Umusozi wa Sinaï, m 2 641,Misiri

16. Umusozi wa Moco, m 2 619, Angola

17. Umusozi wa  Kompassberg, m 2500, Afurika y’epfo.

 

Ifoto: Imisozi y’ibirunga mu Rwanda

Last modified on Friday, 21 June 2019 15:46

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd