Pariki z’u Rwanda

U Rwanda ni igihugu gifite imirage kamere y’ibidukikije,  ibyanya bya komwe, bibugabuzwe ,bimwe muri byo bifatwa nka pariki z’igihugu. Ni ibyanya biri ahantu hatandukanye mu gihugu ku buryo bibyazwa umusaruro mu rwego rw’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.

Ibyo byanya bifite akamaro kanini mu Rwanda no muri Afurika mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima bibamo ari inyamaswa n’ibimera.

Dore pariki nkuru z’u Rwanda

Pariki y’ibirunga y’u RWANDA

Pariki y’Ibirunga iherereye mu majyaruguru y’u Rwanda, ifite ubuso bwa Km2 160. Ni ishyamba rya cyimeza , rigwamo imvura nyinshi, ririmo ibirunga 5  (Muhabura, Karisimbi, Sabyinyo, Gahinga na Bisoke) mu ruhererekane rw’ibirunga umunani bihari.

Iyi Pariki ihana imbibi n’izindi pariki zo mu bihugu by’abaturanyi, arizo Virunga National Park yo muri Republika Demokarasi ya Congo na Mgahinga Gorilla National Park yo muri Uganda.

Pariki y’ibirunga igizwe n’ibimera n’inyamaswa, mu bimera habonekamo ibiti byinshi harimo imigano n’ibindi byinshi bya cyimeza, mu nyamaswa hazwi kuba ari iwabo w’ingagi n’inkende.

Pariki yemewe nka pariki y’igihugu mu mwaka 1925, yari Pariki ya mbere ihanzwe muri Afurika mu mwaka wa 1929 aho yari ikikijwe na Albert National Park yo muri Congo Belge.Hagiye habaho kuyigabanya kubera  ibikorwa by’abaturage bayikikije ndetse no gutera amashyamba,kuyizitira nibindi byatumaga ibugwabugwa.

Mu 1967, umunyamerika Dian Fossey yaje gukora ubushakashatsi ku ngagi, aha shiga ihema, ashinga ikigo cya Karisimbi and Bisoke Research Center. Yishwe mu mwaka wa 1985 iwe mu rugo, ubu imva ye iri mu Birunga hafi y’ikigo yashinze.

Mu mwaka 1992, pariki yabayemo umutekano muke kubera ibihe by’intambara igihugu cyarimo, ibiro byayo biraterwa ,Ibikorwa byabaga muri pariki birahagara. Yongeye kwakira abayisura kuva mu 1999.

Pariki y’ibirunga ikorerwamo ibikorwa by’ubukerarugendo birimo gusura ingagi, kuzamuka ibirunga, kureba ibiyaga, gusura imva ya Dian Fossey n’Ikigo uyashinze, kureba izindi nyamaswa zibamo harimo imbogo, imvubu,inyoni n’ibindi.

Pariki y’Akagera

Pariki y’akagera ni pariki iherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda ,ifite ubuso bwa Km2 1,222 iri hafi y’igihugu cya Tanzania n’uruzi rwa Akagera.

Pariki y’Akagera igizwe n’ishyamba rifunguye,ririmo ibiti by’iminyinya ,imisozi iriganiye,ibiyaga nka Ihema n’ibindi bito bitandukanye,inyamaswa zikaze.

Yemejwe nka Pariki mu 1934,yashinzwe n’ababirigi,yari ifite ubuso bwa Km2 2500,izwi ku rusobe rw’ibidukikije bibamo. Yari izwi mu kuba pariki ifite imbwa zizwi nka African Wild Dogs, na  Parc aux Lycaon   gusa zageze aho ziragabanuka kubera icyorezo, izanyuma zagaragaraga mu 1984.

Mu mwaka wa 1957,bazanyemo Inkura z’umukara zivuye muri Tanzania,kuburyo mu mwaka w’1970 zari zimaze kuba 50. Kubera barushimusi zagiye zigabanuka ku buryo iya nyuma yagaragaye mu mwaka 2007.

Mu mwaka 1986, bayishyizemo Massai Girage zivuye muri Kenya, umubare wazo wariyongeye ugera kuri 80.Mu mwaka w’ 1990,Pariki yari ifite intare zigera kuri 250-300.

Mu mwaka wa 2009, u Rwanda binyuze muri Rwanda Development Board basinye amasezerano na  African Parks Network y’imyaka 20 ashobora kogerwa.Howard Buffett Foundation yateye inkunga mu kurinda pariki no kugarura inyamawa, amahugurwa ku barinda pariki,gushyiraho uruzitio n’ibindi.

Mu mwaka wa 2015, Pariki yakiriye intare 7 zivuye muri Afurika y’Epfo zigizwe n’ingore 5 n ‘ingabo 2. Mu kwezi kwa Gicurasi  2017, u Rwanda ku bufatanye na African Parks, pariki yasubijwemo inkura z’umukara zigera kuri 20 zivuye muri Afurika y’epfo.Byatumye pariki yongera kugira inyamaswa zikomeye mu ishyamba zizwi.

Mu kwezi kwa Kamena 2019, izindi nkura 5 (Ingabo 2 n’ingore 3)  zavuye muri Zoo eshatu z iburayi, Dyur kralove Zoo mu gihugu cya Czech, Flamigo Land mu gihugu cy’ubwogereza na Ree Park Safari mu  gihugu cya Danemark,zakoze urugendo rw’amasaha 30..Ni ubwa mbere bibayeho umubano nkuyu hagati ya Afurika n’uburayi

Muri pariki ya Akagera wabasha gukora urugendo mu mudoka mu rugendo rwitwa Game Driving ukabasha kwinjirira mu majyepfo ugasohokera mu majyaruguru ya Pariki.Ubasha kureba inyamaswa z’inkazi mu ishyamba bita  Big5 arizo; Intare, inkura,ingwe, Imbogo n’inzovu.Gusura ibiyaga, kureba inyamaswa ziba mu mazi,ibiti bike,ubutaka butangaje.

Pariki ya Nyungwe

Pariki ya nyungwe iherereye mu majyepfo y’u Rwanda, ifite ubuso bujya kungana na km2 970, ihana imbibi na Kibira National Park mu gihugu cyu Burundi.Ni Pariki igwamo imvura nyinshi muri Afurika yo hagati.

Pariki igabanya amazi y’inzuzi (Nile na Congo ), inzuzi ndende kandi nini muri Afurika .Izwi kuba ariyo soko y’amazi y’uruzi rwa Nili.

Pariki ya Nyungwe yabaye Pariki y’igihugu mu 2004, ibamo ibiti bya cyimeza byinshi bigera ku 1068, inyamaswa zitandukanye zirimo amoko y’ inyoni agera kuri 275 n’amoko y’inkende atandukanye , inyamabere, izigenda ku butaka n’izindi.

Pariki ya Nyungwe ikorerwamo ibikorwa by’ubukerarugendo bitandukanye; kugenda ku kiraro cya Canopy Walk, kureba inkende, inyoni, gusura waterfalls. Ni pariki iri hafi y’umusozi wa Bigugu.

Pariki ya Gishwati –Mukura

Pariki nshya mu Rwanda! Icyanya cy’ishyamba rya Gishwati na Mukura  ifite ubuso bwa Km2 34, harimo ubuso bwa Ha 1570 zo mu cyanya cya Gishwati na Ha 1988 zo mu cyanya cya Mukura. Ni pariki iherereye mu ruhererekane rw’imisozi y’isunzu rya Congo-Nili mu burengerazuba bw’u Rwanda igakora ku turere twa Ngororero na Rutsiro.

Ni ishyamba ryatangiye kubungwabugwa kuva mu mwaka wa 1970-1990, mu mwaka wa 1980, ishyamba ryaragabanutse kubera abaturage bagendaga barikoreramo ibikorwa bitandukanye ku buryo ryavuye kuri Ha 250 000 rikagera kuri Ha 28 000,mukura yari Ha 30 000 igera kuri 15 000. Na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi byagaragaye ko ryakomejwe kuvugerwa  n’ibikorwa by’abaturage bagiye baritema, maze rihinduka ishyamba risanzwe,abandi bacukura amabuye maze rirangirika cyane.

Mu mwaka wa 2015, nibwo Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura yemejwe n’itegeko, kuva icyo gihe Leta nabafatanyabikrowa batangira kugarura ishyamba no kuritunganya ngo rihinduke Pariki y’igihugu.

Habaye ibkorwa byo kurisubiranya mu mpande zose, ari ku ruhande rwa Gishwati no ku ruhande rwa Mukura. Bateye amashyamba kandi basubiranya ahacukuwe amabuye, kwimura abaturage kugirango ryaguke kandi bataguma mu mbago zaryo.

Muri Gashyantare 2016, nibwo ishyamba rya kimeza rya Gishwati-Mukura ryemejwe nka Pariki y’igihugu ya Kane , rigamijwe ku zunganira ubukerarugendo bw’u Rwanda no kubungabunga ibidukikije.

Tariki ya 1 Ukwakira 2019, nibwo Minisiteri y’ibidukikije yashyikirije  iyi Pariki  ikigo cya RDB mu rwego rwo kuyibyaza umusaruro mu rwego rw’ubukerarugendo. Ni pariki yihariye mu kuba yarahanzwe hagendewe mu kubungabunga ibidukikije.

Pariki ya Gishwati-Mukura rigizwe n’ishyamba ririmo amoko menshi y’ibiti bya cyimeza, inyamaswa zirimo ; inguge, Inkima, inyoni,  inkende n’impundu .Niho haturuka isoko y’umugezi wa Sebeya ndetse habamo n’amasumo y’amazi amanuka ku misozi.

Ni pariki iteganyijwe guteza imbere ubukerarugendo bwibanda ku bidukikije (Eco Tourism) nkuko byemezwa n’abashinzwe kuririnda no gukoreramo ibikorwa by’ubukerarugendo.

 

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd