Ibisubizo 15 bya Munguyiko Jean Claude

Umusore Munguyiko Jean Claude warangije kwiga indimi(Lettres) ,utuye mu mujyi wa Rubavu. Jean Claude akunda umuziki cyane wo mu jyana ya RnB.

Dore ikiganiro yagiranye n’Igicumbi.com:

Ni hehe watembereye mu Rwanda?

Natembereye I  Nyanza mu Rukari

Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

Mu mateka y’u Rwanda nzirikana Mgr Bigirumwami Aloys.

 Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda

Mperuka gutemberera mu mujyi wa Musanze.

Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Mu mafunguro ya Kinyarwanda nkunda imyumbati itetse ku bishyimbo.

Ni ikihe kinyombwa cya Kinyarwanda ukunda?

Mu binyombwa bya Kinyarwanda nkunda Umusururu

Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Mu rugendo nitwaza   Appareil yo gufotora n’amazi.

Ni irihe torero ribyina  Kinyarwanda ukunda?

Mu matorero yo mu Rwanda nkunda Amasimbi n’Amakombe

Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?

Nakunze I Nyanza mbone ukuntu inzu y’umwami yabaga yubatse

Ujya mu ntara z’u Rwanda,ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda?Kubera iki

Nkunda RITCO Ltd igira gahunda kandi n’imodoka zabo ni nziza.

Ni uwuhe muhanzi,umwanditsi,umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda?N’igihangano cye ukunda?

Nkunda umuhanzi King James ,nkakunda indirimbo ye Ndagukunda

Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda,wahitamo he?Kubera iki?

Nahitamo gutura I Rubavu too! Kubera amazi n’abaturanyi bacu

Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

Ntaryo ndajyamo ariko jya ntumva abera I Kigali!

Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo?Kubera iki?

Nifuza gutembera muri Afurika y’epfo ni igihugu ntumva giteye imbere cyane,haba ibintu byinshi byo gusura.

Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera ?

Nifuza gutembera mu ngoro ndangamurage zose zo mu Rwanda.

 Ni hehe uteganya gutemberera mu mwaka wa 2018?

Ndateganya kujya gutembera muri Pariki ya Nyungwe,nkagenda kuri kiriya Kiraro.

Murakoze Jean  Claude

Murakoze na mwe.

 

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd