Ibisubizo 10 by’umunyakenya Erah wasuye u Rwanda

Erah Mbuthia ni umunyakenya utuye mu mujyi wa Nairobi, ukora ibijyanye no kumenyekanisha umuziki na filimi akoresheje ikoranabuhanga. Yatembereye  mu gihe cy’iminsi mikuru yishimira igihugu cy’u Rwanda

Erah yamaze iminsi itanu mu Rwanda aho yasuye ahantu hafite amateka, ahantu nyaburanga hatandukanye mu gihugu.

Ni hehe watembereye mu Rwanda

Natembereye ahantu henshi ari muri Kigali n’I Rubavu mu ntara y’uburengerazuba

Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana.

Mu mateka y’uRwanda umuntu nzi cyane ni Perezida Paul Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi

Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Nakunze isombe n’igitoki

Ni ikihe kinyobwa cya Kinyarwanda ukunda?

Ehhhh nakunze Mütsing

Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Iyo ntembereye nitwaza mbere na mbere Telefone, amalunete, agakapu n’amazi

Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze

Mu Rwanda ahantu natembereye nkumva ndahakunze ni I Rubavu ku mashyuza,nakunze kujya muri ariya mazi ashyushye.

Ni uwuhe muhanzi,umwanditsi,umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda? N’igihangano cye ukunda?

Mu bahanzi bo mu Rwanda, naje nzi Ambassador Choir, igira indirimbo nziza zihimbaza Imana. Iririmba mu giswahili niyo mpamvu nayikunze.

Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemeramo? Kubera iki?

Nifuza gutembera mu gihugu cya Seyshelles na Egypte. Nshaka gusura ibyiza nyaburanga byaho, kumenya umuco wabyo.

Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wageze?

Mu Rwanda ahantu hafite amateka nasuye nkamenya ibyabaye mu gihugu ni ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri ku Gisozi.

Ni hehe uteganya gutembera muri uyu mwaka wa 2020?

Nkunda gutembera cyane,  uyu mwaka ndashaka kuzatembera mu kindi gihugu cyo mu karere.

Murakoze

Murakoze namwe.

 

Last modified on Wednesday, 19 February 2020 10:27

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd