Ibisubizo 15 bya Gisa Desire

Gisa Desire ni umusore w’umunyarwanda wiga mu mashuri ya Kaminuza ibyerekeranye na Computer Engineering.

Gisa akina umupira w’amaguru, arawukunda cyane, mu Rwanda afana ikipe ya Rayon Sport mu mahanga afana Arsenal.

Dore ikiganiro yagiranye na Igicumbi.com

Ni hehe watembereye mu Rwanda

Natembereye muri Pariki y’Akagera.

Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana.

Mu mateka y’u Rwanda,nziirkana Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Umunsi wo kuyibuka ndabizirikana cyane bituma menya amateka yayo.

Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda

Mperuka kugera mu karere ka Rwamagana.

Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Mu mafunguro ya Kinyarwanda nkunda ibijumba na kawunga

Ni ikihe kinyobwa cya Kinyarwanda ukunda?

Mu binyobwa bya Kinyarwanda nkunda amata.

Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Iyo ntembereye nitwaza Ecouteur,amalunete n’ingofero.

Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?

Nkunda itorero  ry’Inganzo Ngari

Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze

Ehhhh,nakunze muri Pariki ya Nyungwe ni ahantu heza kabisa.

Ujya mu ntara z’u Rwanda,ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda?Kubera iki?

Nakunze Capital, itwara abagenzi neza,imodoka nziza,abagenzi bitabwaho.

Ni uwuhe muhanzi, umwanditsi, umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda? N’igihangano cye ukunda?

Nkunda umuhanzi Byumvuhore.Nka kunda indirimbo ye Tuzabisiga

Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda ,wahitamo hehe ? Kubera iki?

Nahitamo gutura ku mujyi uri ku mazi

Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

Nkunda iserukiramuco ryama Filimi

Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo? Kubera iki?

Nifuza gutembera muri Côte d’ivoire. Kubera haba ibintu biranga amateka cyane n’inyamaswa nyinshi.

Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera?

Nifuza kugera ahantu habaye umwami.

Ni hehe uteganya gutembera muri uyu mwaka wa 2020?

Ndateganya kuzatembera I Rubavu.

Murakoze cyane Gisa

Murakoze namwe!

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd