Impamvu 7 gutembera atari ukwishimisha gusa

Gutembera biri ukwinshi kandi bifite akamaro kenshi mu buzima bw’ubukora, ni byiza kugira umuco wo gutembera ahantu hatandukanye.

Dore Impamvu 7 gutembera atari ukwishima gusa:

1. Kwiga

Buri gihe mu buzima , umuntu aba akwiye kwiga ikintu atarazi, ikintu abona ari cyiza cyane cyazamufasha . Gutembera bigufungura amaso kubera ibyo uba wabonye n’ibyo wumvise ku buryo uhitamo guhita kuzabyiga, ukabimenya.

Urugero:  Kwiga ururimi rw’ahantu ushaka kuzatembera cyangwa wavayo ugasanga ururimi rwabo ni rwiza, ugafata ingamba zo ku rwiga kugirango ujye urukoresha,uruvugana n’abandi. Ni ikintu gishya uba uhisemo kwiga.

 2. Kumenya

Kumenya ahantu utaruzi, ubuzima bw’abaho, ibintu utaruzi ko bibaho. Gutembera bifungura ubwenge bukanguka, ukagira umuco wo kumva abandi, kubaha iby’abandi, kwemera iby’abandi kabone ntubwo mwaba mutandukanye. Bituma ugira ubumenyi ku bintu bitandukanye.

Urugero: Kumenya imibyinire y’ahantu watembereye utari uzi uko bayibyina, bakakwigisha uko babikora,maze nawe ukaba umenye izo byino zaho.Ntubwo utaba umuhanga nk’abo,ariko bigufasha kuba wumva hari ikintu uzi mu muco wabo.

3. Guteza imbere ahantu watembereye

Guhaha ibintu byaho watembereye bifasha mu guteza mbere ababikora batuye aho hantu. Ugateza imbere imirimo yaho n’ibikorwa  byabo muri rusange. Uba ushyigikiye iterambere rirambye, ugafasha abantu baho gutera  imbere mu buzima bwabo,  inganda zaho zigatera imbere no guteza imbere ako gace muri rusange.

Urugero: Gutembera ahantu ugatera igiti ,uba ubungabunze ibidukikije byaho hantu bizafasha mu myaka iri mbere.

4. Guhanga udushya

Gutembera bifasha kunguka ibitekereso bishya ushobora gukora mu buzima bwawe bwa buri munsi. Kuba wagira ikintu gishya ushyira mubyo ukora, ikintu wakungura aho ukora, igitekerezo wasangiza abaturanyi bawe.

Urugero: Kujya mu nama ahantu ukabona ukuntu bategura inama,nawe ushobora kubyigiraho nawe ukaba wabisangiza abo mukorana igihe mwateguye inama.

5. Kwita ku mubiri wawe

Kwita ku mubiri wawe, guhindura ubuzima uba usazwe ukora, ubamo, kuzamuka imisozi bifasha mu rwego rwo kunanura imitsi, kunanuka , kuruhuka mu bwonko, gutuma amaraso atembera naze bigafasha umutima gukora neza.

6. Gusangira  ibitekerezo

Ni byiza kugira umuco wo kuganira n’abandi igihe watembereye bifasha mu kunguka ibitekerezo kandi nawe ukaba watanga igitekerezo cyangwa inama uha  abandi. Kuyoborwa n’abantu bakomoka aho watembereye, bifasha mu kumenya byinshi byaho kandi nawe ukabaganiriza ibyo wari uhazi cyangwa w’umvishe, bifasha kandi no kunguka inshuti mu buzima.

7. Kwihangira imirimo

Gutembera bifasha mu kugira ibitekerezo by’ibintu wakora ku giti cyawe bikaguteza imbere kandi ugaha n’abandi akazi. Bishobora kuba ari umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu mu kishyira hamwe mu gashyira mu bikorwa igitekerezo.

Urugero: Gutembera ahantu ugasanga hari urubyiruko ruyobora ba mukerarugendo ahantu ndangamuco cyangwa ndangamateka mu gace kabo , nawe ushobora kuba wabitangiza iwanyu.

Last modified on Friday, 12 June 2020 08:06

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd