Ibisubizo 15 bya TWAGIRAYEZU YVES

Yitwa TWAGIRAYEZU Yves, Ni Umunyarwanda w’ umunyamateka. Muri iki gihe akorera mu Kigo cy’ Igihugu Gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo (RALSA) kibarizwa muri Ministeri y’ Urubyiruko n’ Umuco, mu gashami kacyo k’Ishyinguranyandiko y’ Igihugu (National Archives).

Atuye mu Ntara y’ Amajyepfo mu Karere ka Muhanga. Mu buzima busanzwe akunda kubaho ubuzima butuje, butamubangamiye kandi butabangamiye abandi, baba abo babana, abo bakorana ndetse n’abandi bahurira mu bikorwa bya buri munsi, kandi agakunda ubufatanye n’abandi.

Akunda kandi gukurikira amakuru areba u Rwanda muri rusange.

 

Dore ikiganiro yagiranye na Igicumbi.com

1.Ni hehe watembereye mu Rwanda ?

Mu kigero cy’imyaka ngezemo, navuga ko maze gutembera henshi mu Rwanda mu bihe bitandukanye, ariko aho navuga mperuka mu bihe bya vuba ni i Rubavu ku Kivu n’amashyuza y’aho no ku kiyaga cya Muhazi.

2.Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

Biragoye k’umunyamateka nkanjye kuvuga ko nkunda umuntu uyu n’uyu cyangwa iki n’iki mu mateka y’u Rwanda kuko kuri jye, umuntu wese uvugwa mu mateka (historical person) cyangwa ufite ibikorwa byasigaye mu mateka aba afite agaciro gakomeye kuri jye. Ariko mu gusubiza ikibazo uko kibajijwe, reka mvuge ko umuntu nkunda mu mateka y’u Rwanda ni MUTARA III RUDAHIGWA (Umwami) na Padiri Alexis KAGAME. Impamvu nkunda Umwami Mutara III Rudahigwa ni ukubera ibikorwa n’ibyemezo bye mu gihe yari aganje ku ngoma. Hanyuma kandi Padiri Alexis KAGAME mukundira ko yashyize amateka mu nyandiko, ibitabo bye ni isooko y’amakuru menshi ku mateka y’u Rwanda. Ikintu nzirikana mu mateka, ni ibihe byo kubohora igihugu ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi 1994 mu Rwanda.

3.Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda?

Mu karere ka Nyagatare ahitwa i Mimuli hari Urugo rw’ umuhigo rw’Umwami Mutara III Rudahigwa narahasuye haranshimisha.

4. Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Nkunda kurya igitoki gitekanye n’ibishyimbo kirimo imboga cyane cyane dodo, imyumbati igeretse ku bishyimbo nayo ni ifunguro nkunda.

5. Ni ikihe kinyobwa cya Kinyarwanda ukunda?

Muri iki gihe sinkinywa inzoga, ariko mbere urwagwa rwiza rwa bitoki nasomagaho.

6. Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Icya mbere ni ibindanga (ibyangombwa), birumvikana n’amafaranga yo kwirengera aho ngiye kuko usanga gutwara impamba bigoye, ubundi kandi nkagira agakapu gato nshyiramo nk’icyo kwifubika, ingofero, ecouteurs n’utundi dukoresho umuntu akenera iyo atari mu rugo iwe.

7. Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?

Buriya nkunda itorero Urugangazi ryabaga muri Musée i Huye ariko simperutse kubona aho riseruka.

8. Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?

I Karongi ahagana ku Kiyaga cya Kivu ni heza ndahakunda kubera imiterere yaho usanga hari amazi y’ikiyaga, ibirwa bito byo mu mazi n’uburyo ikiyaga kigenda kinjiranamo n’imisozi.

9. Ujya mu ntara z’u Rwanda,ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda?Kubera iki?

Iyo ngana mu Ntara y’Amajyepfo, nkoresha cyane Volcano Express cyangwa Horizon Express kubera ko ni ibigo byombi bitanga serivisi nziza mu gutwara abagenzi.

10. Ni uwuhe muhanzi, umwanditsi, umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda? N’igihangano cye ukunda?

Umuhanzi Rugamba Spiriyani (n’Amasimbi n’Amakombe) mu ndirimbo ze zose.

11. Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda ,wahitamo hehe ? Kubera iki?

Gutura ni mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko mu karere ka Muhanga kuko hagendeka, ni hafi ya Kigali kandi no mu byo umuntu akenera hafi ya byose biboneka muri Muhanga mu buryo bworoshye.

12. Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

Ni FESPAD, Iserukiramuco ry’ imbyino nyafurika rihuza imico itandukanye bigashimisha.

13. Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo? Kubera iki?

Numva natembera muri Kenya kubera ko nibwira ko bakomeye ku mutungo kamere no ku muco wabo.

14. Ni hehe hafite amateka cyangwa nyaburanga mu Rwanda wifuza kugera?

Ni muri Pariki ya Nyungwe.

15. Ni hehe uteganya gutembera muri uyu mwaka wa 2020?

Uyu mwaka ntaho nteganya gutemberera kubera ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu muri rusange ariko no kuri jye by’umwihariko.

Murakoze.

Murakoze.

Last modified on Thursday, 17 September 2020 09:46

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd