Yitwa NTIRUSHWA Anaclet ni Umumyarwanda umunyamakuru ku Ibendera TV online n’umwanditsi mukuru wa UKURI.RW, aba I Kigali mu Karere ka Gasabo.
Dore ikiganiro yagiranye na Igicumbi.com
1.Ni hehe wa tembereye mu Rwanda?
Natembereye I Rubavu.
2. Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu matekay’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?
Nkunda umuganura.
3. Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda ?
Natembereye I Rubavu ku mazi y’amashyuza.
4.Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?
Nkunda kurya Ibitoki.
5. Ni ikihe kinyobwa cya Kinyarwanda ukunda?
Nkunda Umutobe.
6.Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?
Nitwaza telefoni.
7. Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?
Ntaryo;
8.Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze ?
Natembereye ku Kivu cyo ku Gisenyi.
9. Ujya mu ntara z’u Rwanda, ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda ?Kubera iki?
Nkunda Volcano Express kubera ko ihaguruka buri minota 15 kandi bagerageza kubahiriza igihe.
10. Ni uwuhe muhanzi, umwanditsi ,umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda? N’igihangano cye ukunda?
Nkunda MASAMBA indirimbo yise Rudasumbwa ivuga ku butwari umuntu yakabaye agira.
11. Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda ,wahitamo hehe ? Kubera iki?
Nahitamo gutura I Kigali kubera ko Umuntu amenya ibye n’undi akamenya ibye bitandukanye no mu cyaro aho buri wese aba arebuzwa mugenzi we.
12.Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?
Ntaryo.
13. Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo? Kubera iki?
Ni igihugu cya Afrika y’epfo Kubera ko Nelson MANDELA ariho yavukiye akaba intwari mu kurwanya irondaruhu.
14. Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera?
Ni fuza kugera ku Mulindi w’intwali.
15.Ni hehe uteganya gutembera muri uyumwaka wa 2020?
Sindabipanga.
Murakoze
Murakoze cyane.