Ibisubizo 10 by’Umubiligi Tanguy Wéra ku mateka, ubukerarugendo by’u Rwanda

Tanguy Wéra ni umubiligi, mwarimu w’igifaransa mu ishuri ry’isumbuye mu mujyi wa Liège. Yakuriye mu Bubiligi, mu mwaka 2015-2016 yakoreye I Kigali ahantu hatandukanye; ari mwarimu muri Ecole Belge, yabaye mwarimu w’igifaransa muri Institut Français, akora muri Ambassade ya Union Européenne, Ambasade ya Koreya na Comité International de la Croix Rouge.

Nyuma yo gukora mu Rwanda yasubiye mu gihugu cy’u Bubiligi gutura mu gace k’igiturage gakoresha ururimi rw’igifaransa muri Wallonie.

Yaje mu Rwanda mu rugendo rw’akazi rwiswe Mémoire du Génocide rwateguwe n’Umuryango Utegamiye kuri Leta RCN Justice & Démocratie rwagenewe abarimu bo mu mashuri yisumbuye mu rwego rwo kugira ubumenyi mu kwigisha amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda. Ni urugendo yajemo ari kumwe n’abandi barimu bagera kuri batandatu n’umunyamuryango umwe w’uyu muryango wigenga hamwe n’abafatanyabikorwa bo mu Rwanda.

Dore ibisubizo 10 yasubije urubuga www.igicumbi.com

1.Ni igiki mwitwaza iyo mutembereye

Iyo ntembereye nitwaza agakapu keza ko mu mugongo, inkweto zimfasha kugenda neza, imyenda yiyubashye iyo nsuye nk’urwibutso. Nta kwambara nk’ikabutura cyangwa imyenda ya siporo. Ntabwo ari ukwiyubaha ni ko byumva!

2.Ni hehe mwatembereye mu Rwanda?

Natembereye I Kigali n’I Huye, muri Pariki y’igihugu y’Akagera, n’inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi I Murambi na Gitarama.

3.Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

Umuntu nzirikana ni Dr.Jean Damascene Bizimana, uwahoze ari umuyobozi wa CNLG, ni umugabo w’ubwenge, watwakiriye neza no kuduha kugira ibitekerezo byagutse kuri jenoside.

Ahantu nzirikana ni muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ni ahantu hari umurambi mwiza, inyamaswa zishimishije.

4.Ni hehe mu Rwanda mwakunze

Nakunze urugendo rw’imodoka ugana mu burasirazuba bw’u Rwanda; muri Pariki y’igihugu y’Akagera, urugendo ugana Huye n’u Burundi. Ni ahantu heza ho gufata amafoto, wumva wahagarara ugafotora.

5.Ni rihe funguro rya Kinyarwanda wakunze ?

I Huye muri Association Modeste et Innocent nahariye ifunguro riryoshye rigizwe n’ ifi nziza (Capitaine), isosi itukuye, igitoki, amashu, amashaza n’isambusa.

Nakunze cyane amatunda ya Marakuja.

6.Ni ikihe kinyobwa wakunze mu Rwanda?

Nakunze Skol Malt n’Agashya.

7.Mu Rwanda, ni uwuhe mwanditsi, umuhanzi n’umunyabugeni wakunze?

Igihangano” les hommes debout, kiri mu busitani bwo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kiri ku Kicukiro, Ceux qui se taisent, recueil de témoignages de Jean Hatzfeld. Nasomye ibitabo bitandukanye bya Scholastique Mukasonga.

Imigongo ni ibihangano by’ubugeni nakunze bifite ubuhanga butangaje.

8.Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda, Wahitamo hehe? Kubera iki?

Natura ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, iruhande rwo ku Kinunu hafi y’imirima y’ikawa.

9.Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera?

Ni fuza gusura Ingoro y’Imibereho y’Abanyarwanda I Huye (Butare), nahabonye mu myaka itandatu ishize. Nishimiye kongera kuhabona muri iki cyumweru, gusa sitwabonye akanya ko kuhasura kubera umwanya twari dufite.

10.Ni gute wabonye u Rwanda

Hamwe n’Amarangamutima menshi! Ni igitaganza kugaruka muri iki gihugu! Nkunda iki gihugu, gifite ubukungu, n’ibindi byinshi bitangaje. Ni ngombwa kuhatinda umuntu akamenya byinshi ku baturage bacyo bashoboye ku cyubaka no kugira ubumwe.

Amateka y’u Rwanda yubakiye ku bintu bikomeye, ni ngombwa kubana n’ayo mateka, ni ngombwa guhindura u Rwanda , ugasiga inyuma ayo mateka maze tukareba ahazaza.

 

 

Last modified on Friday, 10 December 2021 08:34

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd