Imurikabikorwa ry’Ubukerarugendo 2017

Imurikabikorwa ry’ubukerarugendo ririmo kubera I Kigali,rifite isanganyamatsiko igira iti :”Kubungabunga n’Ubukerarugendo burambye”(Conservation and Sustainable Tourism)”riri kubera muri Kigali Convention and Exhibition Village (Camp Kigali); kikaba ari  igikorwa kibanziriza umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uteganyijwe tariki ya 1 Nzeri 2017 mu Kinigi.

Muri iri murikabikorwa ry’ubukerarugendo amapariki atandukanye yo mu Rwanda (Pariki y’Ibirunga,Pariki y’Akagera na Pariki ya Nyungwe),ibigo bifasha ba mukerarugendo, abanyabugeni, amahoteri, amashuri yigisha iby’ubukerarugendo,abakora ubushakashatsi no kuvura ingagi barimo kwerekana ibyo bakora.

artiste

Umunyabugeni Kwizera Olvier waje kwerekana u Rwanda binyuze mu bugeni.Akaba afite ubuhanga mu gushushanya ikintu mu minota 30 mu byo yise Live Portrait.

Harimo kandi n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba nka Uganda, Kenya na Tanzania nabyo byerekana ibyiza nyaburanga byabyo binafasha abashaka kubisura kumenya uko babisura.

clare

Ubwo iri murika ry’ubukerarugendo ryatangizwaga,Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB,Clare Akamanzi yashimiye abaryitabiriye, yibutsa ko rituma abantu bamenyana, bakigira ku bandi.kandi cyane cyane ko riba ryahuje abantu bari mu karere kamwe n’u Rwanda .Yibutsa ko ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyo bamaze kugeraho mu bukerarugendo no mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

nyungwe2

Yakomeje ashimira  abanyeshuri babyitabiriye,avugako urubyiruko rukwiriye kugira umuco wo kubungabunga inyamaswa n’ibidukikije muri rusange kandi ko bakwiriye no gutembera bakamenya ibyiza igihugu gifite.

Ni imurika ryafunguwe na Minisitiri w’Ubucuruzi,Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Francois Kanimba  wagaragaje akamaro k’ubukerarugendo mu Rwanda,gatanga akazi,igihugu cy’ikamenyekana,abantu bakamenyana .Yibutsa intamwe u Rwanda rwateye mu kubungabuga ibidukikije cyane cyane Ingagi ndetse n’inyungu igaragara iva mu bukerarugendo.

fab

Umunyarwanda Fabrice Ukwiyishimwe akaba ari umunyeshuri muri IPRC Kicukiro,witabiriye iri murika yatangaje ko bwari ubwa mbere aryitabiriye, avuga ko abashije kumenya ibintu byinshi biba muri pariki z’u Rwanda,akamenya uko barinda ingagi,uko bazikoraho ubushashatsi kandi amenya n’ibindi bintu ashobora gusura mu Rwanda no mu karere.

Last modified on Wednesday, 30 August 2017 22:39

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd