Umwaka wa 2017 ni umwaka wari umwaka wo gushyigikira ubukerarugendo burambye ku isi, aho hari insanganyamatsiko igira iti; Travel -Enjoy and Respect ugenekereje mu Kinyarwanda ni Tembera-Ishimishe-Ubaha .
Ni umwaka waranzwe n’ibikorwa bitandukanye umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yakoze mu rwego rw’ubukerarugendo bimwe yarabyitabiriye, ahabwa ibihembo, ibindi abifungura ku mugaragaro.
Ni ibikorwa byabereye hirya no hino mu gihugu ndetse ahabwa n’igihembo na World Travel Market London( mu Bwongereza) cyo kumushimira ukuntu ashyigikira ubukerarugendo burambye.
Perezida Paul Kagame yakiriye umuyobozi wa Pariki y’Akagera (Jes Gruner)hamwe n'ushinzwe kubungabunga ibinyabuzima mu kigo African Parks(Andrea Heydlauff).
Perezida y’itabiriye Inama ya 41 y’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Ubukerarugendo muri Afurika (ATA)
Perezida yashyizeho ibuye ry'ifatizo ryo kubaka Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera
Perezida yitabiriye umuhango wo Kwita Amazina abana b’ingagi mu Kinigi
Perezida yafunguye umupaka (La Corniche One stop Border Post) uhuza u Rwanda na RDC
Perezida yafunguye Bisate Eco Lodge
Perezida yatembereye I Rubavu
Perezida yatembereye muri Pariki y’Akagera
Perezida yahawe igihembo cy’indashyikirwa ku rahare agira rwo guteza imbere ubukerarugendo burambye no kubungabunga ibidukikije
Perezida yafunguye Hotel Park Inn by Radisson
Amafoto:Village urugwiro,Igihe, Internet.