Ahantu 15 Ndangamuco mu Rwanda ukwiriye gusura mu mwaka wa 2020.

U Rwanda ni igihugu gifite ahantu ndangamuco  henshi kandi heza, habumbatiye amateka n’umuco by’abanyarwanda n’u Rwanda muri rusange. Ni byiza kuhasura ukamenya ibintu bitandukanye biranga umuco wacu.

Mu hantu 15 ni mu bice bitandukanye by’igihugu mu ntara zose z’u Rwanda, ni ngombwa igihe watembereye cyangwa wakoze urugendo mu ntara,  gushaka agace kamwe muri aha hantu ukaba wahasura.

 Ntibikwiye ko abanyamahanga ari bo basura ibyiza bitatse u Rwanda. Uyu mwaka ukwiye kurangira nawe hari ahantu ubashije gusura.

Dore ahantu 15 wasura muri uyu mwaka wa 2020:

1.Gusura Inyambo mu Rukali

Inka z’inyarwanda 100%!Ni inka zari zigenewe guseruka mu birori by’Ibwami. Ni inka zabitojwe, zumva, iyo bazihamagaye, ziteye neza, zifite amahembe maremare. Ni inka zimurikwa mu Ngoro Ndangamurage y’Amateka mu Rukali. Ni Inka umuntu wese ashobora gusura.

Aho mu Rukali ni mu karere ka Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.

2.Igisoro cya Ruganzu

Igisoro cy’Umwami Ruganzu II Ndoli , ni igisoro umwami Ruganzu yabugurizagaho hamwe n’abatware be. Kubuguza byari mu muco w’abanyarwanda,byatumaga baganira,bagakina.Kuri urwo rutare usangaho n’amajanja bivugwa ko ari ay’imbwa ze ndetse n’ibikoresho by’intambara.

Ni igisoro giherereye mu Karere ka Ruhango, umurenge wa Kabagari, Akagari ka Rwoga umudugudu wa Cyinyanja.

3.Gusura I Gisaka: Ubugeni bw’Imigongo

Imigongo ni uburyo bwo gutaka inzu bwahimbwe n’Ingikomangoma Kakira (Prince Kakira), yari umwana w’umwami Kimenyi wayoboraga ubwami bw’I Gisaka. Kakira agira igitekerezo cyo gutaka inzu maze ahimba uburyo bwo gukora imigongo igizwe n’imirongo.

Kakira and Dusigasire Umuco Co-operative ni ishyirahamwe rikorera mu Karere ka Kirehe intara y’Iburengerazuba ryagufasha kumenya ubwo bugeni bumaze imyaka myinshi mu Rwanda.

4.Kiliziya y’I Save

Kiliziya Gaturika ya mbere mu Rwanda yashinzwe na bamisiyoneri barimo Musenyeri Hirth, ari kumwe n’abapadiri Brard na Berthelemy ndetse na Furere Anseleme. Yashinzwe Tariki ya 8 Gashyantare 1900, Padiri Brard ni we wabaye padiri mukuru wa mbere wa Save. Niho kandi abapadiri ba mbere ba banyarwanda aribo Gafuku na Reberaho baherewe isakaramentu ry’ubupadiri.

Iyo kiliziya ya mbere iracyahari isengerwamo n’abantu bacye,kuko ku ruhande hari indi nshyashya yubatswe mu 1967. Save iherereye mu Karere ka Gisagara hafi gato y’umujyi wa huye.

5.Urwunge rw’Amashuri rwa Kisilamu “Intwari”

Ishuri ryubatswe mu 1957 n’abasilamu kugirango babone aho abana babo biga, kuko mbere byabagoraga kujya mu mashuri ya gikirisitu(abakatorika n’abaporotesitani). Ryatangiye ryitwa Ecole Rwandaise de Kigali, ubutegetsi bw’ababiligi buryita Ecole Swahili de Kigali.

Umwami Mutara III Rudahigwa yararisuye maze aryita ishuri ry’Intwari(Ecole Rwandaise Intwari de Kigali). Ubu hagaragara Ibyumba by’impano  by’amashuri bibiri byo kwigiramo byubatswe na Rudahigwa ndetse n’inzu yo gukoreramo.

Ni ishuri riherereye mu Murenge wa Rwezamenyo,akarere ka Nyarugenge,k’umuhanda ugana kuri Sitade ya Kigali,haruguru yo kuri 40.

6.Misiyoni ya mbere y’aba Angilikani mu Rwanda,Gahini

Gahini ahantu hatangiriye itorero ry’abangirikani muri Nyakanga 1925, itorero ryatangijwe n’abamisiyoneri b’abangirikani barimo Geoffrey Holmes, Leonard Sharp n’abandi.

Abakirisitu ba mbere babatijwe mu 1930, Uhasanga ahantu bateraga igikumwe bavuye kuvuga ubutumwa hirya no hino kandi hakaba n’amagambo bagendaga bavuga. I Gahini kandi hari ibitaro bya kizungu byakiraga abarwayi baturutse Uganda na Tanzaniya

Gahini ihererye mu karere ka Kayonza.

7.Kibeho

Kibeho ku butaka butagatifu, ni ahantu habereye amabonekerwa mu Rwanda mu myaka y 1981 na 1982. Abakobwa 3 b’abanyarwandakazi (Alphonsine Mumureke, Nataliya Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango) babonekewe na Bikira Mariya aho i Kibeho.

Kibeho iherereye mu Murenge wa Kibeho, Karere ka Nyaruguru, intara y’Amajyepfo.

8.Kujya I Mututu

Aha hoze Urwuri rw’inka z’umwami Mutara III Rudahigwa. Rikaba ryari ishyo ry’inka zorowe kijyambere, yatangiye kuhororera ahasaga mu 1948-1949, ari ishyo ry’inka z’inkuku 60 zitwaga Ingeri, Imfizi yazo ikitwa Ruhugafu. Ni ahantu umwami yazaga gusura inka ze buri kwezi.

Mututu ni umusozi uherereye mu mayaga, mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, Akagari ka Mututu, Umudugudu wa Kabeza. Ni ku nkuka z’igishanga cya nyabarongo hagati ya Busoro na Kibirizi. Ubu hakorera Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB ishami rya Mututu).

9.Ku ijuru rya Kamonyi

Ni ku ngoro y’Umwami Yuhi Mazimpaka. Uyu mwami avugwaho kuba yari umusizi w’Umuhanga. Yasize ibisigo 4 bizwi, akaba yari umwami wari ufite uburanga butagereranwa. Umusezero we uri I Kayenzi,akaba ariho habaga imisezero y’Abami bitwaga ba Yuhi. Ni naho hari umusezero wa Yuhi Gahindiro.

Ijuru rya Kamonyi riherereye mu Karere ka Kamonyi.

10. Urugo rwa Musenyeri Bigirumwami Aloys

Bigirumwami Aloys ni we musenyeri wa mbere wabayeho mu Rwanda. Urugo rwe rwubatswe mu 1947, rwubakwa n’ababiligi. Ni urugo ruherereye I Kigufi ( Rubavu) hafi ya Braseerie, ufata umuhanda ugana I karongi.

11.Mwima na Mushirarungu I Nyanza

I Mwima hari Umusezero w’umwami  Mutara  III Rudahigwa, Umwami Kigeli  V Ndahindurwa n’Umwamikazi Rosalie Gicanda.

Iyi misezero iherereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagali ka Rwesero, Mudugudu wa Rukali.

12.Buhanga

Mu ishyamba ry’I Buhanga, kuva ku ngoma ya Yuhi II Gahima, ni ahantu haberaga imihango yo kwimika abami. Muri iryo shyamba niho hari hatuye umwami Gihanga wahanze u Rwanda. Hari n’iriba umwami wabaga uje kwimikwa yakarabagamo.

Buhanga iherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara.

13.Amarembo yo ku Mana y’Umuganura cyangwa Umutsima

Ni ahantu haberaho umuhango usumba iyindi yose mu rwego rw’ubwiru.  “Umuganura”wabaga buri mwaka, ukaba umuhango wayoborwaga n’umwami ubwe. Batumiraga abantu benshi bakazana ifu y’uburo, amasaka, ibishyimbo, imboga n’inzoga nyinshi bagateka bagasangira. Uyu muhango wahagaritse kuhabera ubwo umurwa w’abami wimukiraga I Nyanza.Ubu harangwa n’ibiti bibiri biteye nk’amarembo y’urugo.

Amarembo yo ku Mana aherereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Rutunga, mu kagari ka Gasabo

14.Gusura  I Huye, Itorero Urugangazi mu ngoro ndangamurage

Itorero urugangazi ni itorero rimaze imyaka myinshi ribyina Kinyarwanda. Ni itorero rikorera mu Ngoro Ndangamurage y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda, akaba ari itorero riboneka iminsi yose, gusa bisaba kubimenyesha mbere iyo ushaka ko rikubyinira. Urugangazi ni itorero rigizwe n’ababyinnyi babigize umwunga, bafite ubuhanga, ndetse bajya baserukira u Rwanda mu birori bitandukanye.

Ku ngoma y’umwami Musinga hariho Itorero ryitwaga Urugangazi.

15.Ku Nkombo

Icyirwa cyo ku Nkombo kiri mu birwa binini mu Rwanda bituwe n’abaturage benshi bita Abanyenkombo. Abaturage bafite ururimi rwabo rwihariye bita Ikinyenkombo, Igishi, bafite imbyino zabo, amafunguro yabo n’ibindi bitandukanye bishimishije

Nkombo iherereye mu Karere ka Rusizi, umurenge wa Nkombo.

Last modified on Wednesday, 08 July 2020 07:49

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd