Ahantu 5, Perezida Paul Kagame yatembereje Peter Greenberg muri filimi “Rwanda: The Royal Tour”

Film “Rwanda: The Royal Tour” yasohotse tariki ya 23 Mata 2018 I Chicago (USA), yerekanwa bwa mbere mu Rwanda kuwa, Gatanu 27 Mata 2018 kuri televisiyo y’igihugu. Ni filimi mbarankuru yerekana uko  umukuru w’igihugu yatembereje Umunyamakuru Peter Greenberg ahantu hatandukanye mu gihugu, amwereka ibyiza by’u Rwanda, amwereka uko u Rwanda rumeze nyuma y'imyaka 24 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye.

Nk’uko bisanzwe mu muco w’abanyarwanda wo kwakira abashyitsi neza, umukuru w’igihugu yabanje kwakira Peter Greenberg mu biro bye, Village Urugwiro. Amuganiriza aho igihugu cyavuye, ibibazo  cyanyuzemo n’uko yaje kukibohora.

Muri iyi film dore ahantu 5, Perezida Kagame yatembereje Peter Greenberg:

1.Kigali

Umukuru w’Igihugu na Peter Greenberg basuye hoteli y’inyenyeri enye”Ubumwe Grande Hotel”.Iyi hotel ikaba ifite urwogero hejuru.Ni hotel itegura amafunguro mpuzamahanga, ifite akabari(Bar), n’ibyumba byiza.

Kuri Kigali Public Library, Perezida Kagame na Peter Greenberg beretswe ibihangano by’ubugeni biranga umuco nyarwanda; ndetse nabo bagira amahirwe yo gushushanya.

Kigali, nk’umurwa mukuru w’u Rwanda ni umujyi ufite ibintu byiza byinshi birimo amahoteli y’inyenyeri zitandukanye, amaresitora ategura amafunguro yo mu bihugu bitandukanye byo ku isi, inzu z’ubugeni, amasomero, ingoro ndangamurage, n’ibindi. Kigali ifatwa kandi nk’umujyi wa mbere usukuye muri Afurika.

2. Pariki y’Ibirunga

 

Perezida Paul Kagame kandi yatembereje umunyamakuru  Peter Greenberg basura pariki y’ibirunga, basura umuryango w’ingagi. Nk’abandi bose basura pariki bahawe guide ubayobora abasobanurira imibereho y’ingagi, iy’umuryango bari basuye ndeste n’umukuru w’uwo muryango by’umwihariko. 

Babashije kubona imbyino z’abaturage baturiye iyi pariki, babasangiza ku muco wabo, imbyino zabo, ikinimba cyaho.

Pariki y’ibirunga iherereye mu majyaruguru y’u Rwanda, ikaba yaremejwe nka pariki bwa mbere mu 1925, ikaba ariyo pariki nkuru yashiinzwe muri Afurika. Pariki y’ibirunga ifite ibyiza nyaburanga byinshi byo gusura birimo inyamaswa; ingagi, imbogo, inzovu, inguge(inkima), impyisi, impongo, ibikururanda n’ibindi. Habonekamo amoko y’inyoni agera 178 n’amoko y’ibimera 245 atandukanye. Ni ahantu h’imisozi  myiza yo kuzamuka ku bantu bakunda guterera imisozi kandi hagaragaramo n’ibiyaga bito hejuru y’ibirunga.

3. Ikiyaga cya Kivu

Mu burengerazuba bw’u Rwanda mu mujyi wa Rubavu, umukuru w’igihugu yakoze urugendo n’umunyamakuru ku nyengero z’ikiyaga cya Kivu n’amagare, mu nzira bita  Crête Congo Nile. Umukuru w’igihugu yatwaye ubwato(jet) mu kiyaga cya kivu atembereza umunyamakuru ibyiza biri muri icyo Kivu, amazi, abarobyi baroba amafi, gaz méthane .

Ikiyaga cya Kivu ni cyo kinini mu Rwanda, gifite ubuso bwa m2 2700, ubujya kuzimu bwa metero 1460. Gikora ku turere tanu tw’u Rwanda aritwo Rubavu, Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro. Ni ikiyaga gifite ibyiza byinshi, ikiyaga abantu babasha kogeramo, gifite uturwa twinshi turimo inyoni n’ibimera utasanga ahandi. Ni ikiyaga gitanga amafi meza kandi aryoshye, gitanga Gaz méthane itanga amashanyarazi. Ni ikiyaga gihuza u Rwanda n’igihugu cya RDC, akaba ari ku ruhande rw’icyo gIhugu haba ikirwa  kinini cyitwa Idjwi kiba muri iki kiyaga.

4.Pariki ya Nyungwe

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yatembereje umunyamakuru Peter Greenberg muri pariki ya Nyungwe,amutembereza ku kiraro kiri mu kirere cyizwi nka Canopy Walk ,amwereka isumo rya Kamiranzovu,  rinini iri muri iryo shyamba, babasha kubona ibiti n’inyoni biboneka muri iryo shyamba.

Pariki ya Nyungwe ikikijwe n’imirima y’icyayi, Umukuru w’igihugu yasangiriye na Peter Greenberg icyayi cy’u Rwanda muri Nyungwe House.

Pariki ya Nyungwe ifite ubuso bujya kungana na km2 970 , ni pariki iherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda, ikaba iri mu birometero 100,uvuye I Kigali, akaba ri urugendo rw’amasaha3 mu modoka n’iminota 30 mu ndege. Ikaba ari pariki nini igizwe n’ishyamba rya kimeza rigizwi namoko y’ibimera agera ku 1250 arimo  ibiti  bifite amoko agera kuri 200, ibiti birebire, indabyo. Nyungwe irimo inyamaswa nyinshi zirimo amoko agera kuri 300 y’ inyoni, amoko agera kuri 13 y’inguge zirimo (inkomo, umukungu, icyondi, inkima, inkenzi, impundu, igitera,…). Muri iyi pariki niho hava amasoko y’inzuzi nini muri Afurika arizo Nili na Congo.

5.Pariki y’Akagera

Pariki ya Nyungwe, umukuru w’igihugu yatembereje umunyamakuru Peter Greenberg muri iyi pariki babasha kureba inyamaswa zirimo impala, Twiga, inyoni, basura ibiyaga birimo imvubu n’ingona.

Muri iyi pariki bafatiye amafunguro muri Karenge Camp, akaba ari imwe muri Camps ziba muri iyi Pariki y’Akagera.

Pariki y’Akagera iherereye mu ntara y’iburengerazuba, ifite ubuso bwa km2 1200.  Ni pariki igizwe n’ishyamba rifunguye(savane) ry’imikenke, ibiti ntabwo ari birebire, ntabwo ari inzitane, ahantu h’umurambi, ahantu hashyuha. Ni pariki ibonekamo inyamaswa nyinshi, zirimo Indonyi, Twiga, Impala, Imparage, ibitera, Isatura, inyoni. Ubu ikaba ifite nizo bita Big 5 zigizwe z’Intare, Ingwe, imbogo, inkura n’inzovu. Muri iyi pariki harimo ibiyaga bigera ku 10 kandi ni hafi y’uruzi rw’Akagera.

Mu muco nyarwanda, abanaywanda basabana n’abashyitsi, umukuru w’igihugu yakiriye mu rugo rwe umunyamakuru Peter Greenberg  bakina umukino wa Tennis kandi amutembereza mu bushyo bw’inka z’inyambo.

Amafoto:Interinete

 

Last modified on Monday, 07 May 2018 22:19

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd