Ibintu byo gusura ku musozi wa Rebero

Umusozi wa Rebero  uzwiho ibintu byinshi, cyane cyane uzwiho kuba uriho iminara y’isakazamajwi n’amashusho bifasha benshi mu gihugu. Amatene menshi y’amateleviziyo y’abantu mu ngo areba ku I Rebero!

Umusozi wa Rebero uri mu misozi iri mu mujyi wa Kigali, umusozi uri mu Kagarama-Kicukiro, ukikijwe na  Gikondo, Nyanza,  mu Karere ka Kicukiro, Nyamirambo, Mageragere mu karere ka Nyarugenge. Akaba ari umusozi ufite ibyiza byinshi (ishyamba, ubusitani, inyoni, ibiranga amateka, n’ibindi).

Abantu bakunda gutembera bazamuka imisozi, ku I Rebero wabasha kubona ibyiza biwukikije imibande, ibibaya, udusozi duto, n’ibindi.

Aha ni ahantu heza ho gutemberera muri weekend cyangwa indi minsi ufite akanya akaruhukira cyane ko ari kure y’urusaku. Ni ahantu kandi ushobora gukorera sport.

1.Kuzamuka Rebero

Ikintu cya mbere ukwiriye kumenya nuko ari urugendo rwo kuzamuka, ni ahantu ho kugenda n’amaguru cyangwa igare. Ni byiza kwambara imyenda n’inkweto byagufasha kuzamuka neza. Ni byiza kuhagenda nk’uri gukora siporo. Kuhagenda n’amaguru ni akarusho kuko bigufasha kwirebera uduce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali. Ni ahantu hagufasha kureba indi misozi ikikije Kigali, ukareba mu burasirazuba, ukareba mu majyepfo ndetse n’amajyaruguru.

2.Urwibutso rwa Rebero

Kuri uyu musozi wa Rebero ubasha kuhasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi. Urwibutso rwa Rebero, ni urwibutso rushyinguyemo abanyapolitiki bishwe muri jenoside, rushyinguyemo kandi n’abandi bantu bagera ku bihumbi 25 000 bavanywe mu duce dukikije uwo musozi. Kugira ngo ubashe kuhasura ugomba kubanza gusaba uruhushya (kubimenyesha CNLG).

3. Inzu ya Télé 10

Abanyarwanda benshi bumva kandi bakunda Radio10. Iyi niyo radio yigenga ya mbere yafunguwe mu Rwanda  muri Gashyantare 2004. Ni byiza kubasha kureba iyo nzu yavugiragamo abanyamakuru bakunzwe nka Marino, Isabele Kabano, Virgile, Mc Monday, Eddy Kamoso n’abandi. Ni inzu yakwibutsa ibiganiro wakundaga n’ambiance z’abanyamakuru!

4. Ubusitani bwa Mlimani (Mlimani Garden)

Abakunzi b’indabyo n’inyoni, muri ubu busitani Wabasha kureba amoko atandukanye y’indabyo. Ni ahantu hari indabyo nyinshi pe, ubusitani bukoze beza, bwitambwaho n’abakozi babigize umwuga. Wakumva amajwi y’inyoni ziba ziguruka muri izo ndabyo n’ibiti. Ni ahantu hatuje ku bantu bashaka kuganira, kwifotoza, n’ibindi. Habera kandi n’ibirori bitandukanye nk’ubukwe n’ibindi.

5. Kigali Cultural Village

Ni ahantu hatari hafungurwa ku mugaragaro, hakirimo kubakwa ariko ni ahantu hazaba ari heza ho gusura kuri uyu musozi. Ukabasha kureba igishanga cya Nyabarongo, Nyamata n’akarera ka Bugesera. Ni ahantu hateganyijwe ibintu byinshi bizashimisha abatuye Kigali n’abayigendamo.

6. Julu Park

Ni ahantu hafite amateka ku banyakigali bahamenye mbere. Umaze gukora urugendo rwo gusura uyu musozi ni byiza kwicara muri Julu Park ukaruhuka, ukanywa, ukanarya icyo ushaka. Byose ni ku kiranguzo. Ni ahantu hatuje, ahantu habera ibirori bitandukanye, abantu bashaka kuganira, gukora Pic Nic niho bahitamo gusohokera. Abantu bakunda indabyo n’inyoni muri Julu Park wabasha gutembera muri ubwo busitani bugizwe n’indabyo n’ibiti ukareba ibyo binyabuzima. Ni ahantu ubasha kureba uduce dukikije Kigali.

Kugera kuri uyu musozi biroroshye bitewe n’aho waba uturutse. Uturutse mu mujyi rwagatati kuri moto (1000-1500 frw), watega Royal bus(250 rwf) zikagusiga aho bita  Kariyeri (Carrière), ukazamuka n’amaguru cyangwa ufata moto ni 300 rwf!

 

Last modified on Sunday, 20 May 2018 23:23

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd