Umujyi wa Musanze ufite ibyiza nyaburanga byinshi byo gusura harimo kuba ari umujyi uri ku birenge by’ ibirunga, imirima y’ingano, ibirayi, umugezi wa Mukungwa, umusozi wa Muhoza, uduce tuzwi mu mujyi cyane nka Younde, Ibereshi, mu nyengero z’umujyi kandi wasura Ishyamba rya Buhanga, ubuvumo bwa Musanze n’ibindi .
Muri uyu mujyi hari ikintu ukwiriye kongera ku rutonde rw’ibyo ukwiriye gusura”Karisoke Exhibit” ni ahantu ukwiriye kongera mu bintu uzasura mu mujyi wa Musanze.
Karisoke Exhibition ni impurika ry’ibikorwa bya Dr Dian Fossey wamenyekanye ku izina rya Nyiramacibiri ribera mu Kigo yashinze cyitwa The Dian Fossey Gorilla Fund .Ni ahantu ubasha kumenya amateka n’ibikorwa by’iki kigo mu kubugabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gufasha abaturiye pariki, ubufatanye mu gukora ubushakashatsi ku mibereho y’ingagi, kumenya abaganga bazitaho, uko bakorana n'ibindi bihugu birimo Uganda na RDC.
Muri iki kigo kandi ni hamwe mu hantu nk’umuntu watembereye I Musanze iwabo w’ingagi! Gorilla’s home! Aha hantu hagufasha kumenya ibintu byinshi ku ngagi,ukozibaho mu muryago,uko zitorana udusimba ku mubiri, zikina, ibyo zirya n’ibindi byinshi.
The Dian Fossey Gorilla Fund International ikorera mu mujyi wa Musanze, ku muhanda ugana i Rubavu hirya gato y’ishuri rya Polisi, iruhande rwa Karere ka Musanze.
Gusura ni Ubuntu! Impano iremewe. Kuva kuwa Mbere-Kuwa Gatanu (9Am-4Pm).