Impamvu 12 ukwiriye kuba uri mu Rwanda muri iyi mpeshyi

Impeshyi ni igihe cyiza cyo kuba uri mu Rwanda, waba uhatuye cyangwa uteganya kuhatemberera, ni igihe cyiza cyo kwitabira ibintu bitandukanye bibera mu Rwanda. Ni igihe cyiza cyo gusohoka no gutemberana n’inshuti n’abavandimwe cyangwa wowe wenyine.

“U Rwanda ni igihugu gifite umutekano, gifite ibiyaga byinshi, gifite imisozi, gifite ibibaya, gifite ahantu ndangamateka na ndangamuco hirya no hino mu gihugu”

Impeshyi itangira mu kwezi kwa Kamena ikageza mu ntangiriro za Nzeri, ni igihe haba hari izuba ryinshi cyane, hariho umucyo. Abakunda gutembera ni umwanya mwiza wo gutembera, gutegura ibintu bitandukanye.

Dore impamvu 12  ukwiriye kuba uri mu Rwanda muri iyi mpeshyi:

1. Igihe cyiza cyo koga

Impeshyi ni igihe cy’izuba, akaba ari igihe cyiza kubantu bakunda, bashaka koga babona umwanya wo koga. Amazi aba aryoshye!  Ni igihe cyiza cyo koga mu mazi ari mu Rwanda mu biyaga biri hirya no hino, imigezi itandukanye (Gusa ukwiriye kumenya ahemerewe kogerwa). Kandi ushobora no kugana amazu afite ahantu ho kogera.

Soma inkuru ku mucanga mwiza wo kogeraho I Rubavu: http://igicumbi.com/index.php/ubukerarugendo-mu-rwanda/ibintunyaburanga/item/453-beach-nziza-umucanga-mwiza-wo-kogeraho-ku-kiyaga-cya-kivu-i-rubavu

2. Imurikagurisha Mpuzamahanga

Mu bintu bishimisha abatuye mu Rwanda, ni ukwitabira imurika Mpuzamahanga, ni umwanya wo kujya guhaha ibintu bitandukanye biba bivuye hirya no ino ku isi no gusangira n’inshuti n’abavandimwe. Impurikagurisha rizaba muri 26 Nyakanga- 15 Kanama 2018.Uyu mwaka azaba ari ku nshuro ya 21.

3. Igihe cy’Amaserukiramuco

Bimwe mu bintu byingenzi bizaba mu Rwanda ni amaserukiramuco atandukanye abera hirya no hino mu gihugu nk’ I Kigali, Nyanza, Rubavu n’ahandi. Ni umwanya mwiza wo kwitabira amaserukiramuco azabera ahantu hatandukanye.

Soma inkuru z’amaserukiramuco akomeye azaba mu Rwanda: http://igicumbi.com/index.php/ibirori/inkuru-zo-kwamamaza/item/195-amaserukiramuco-akomeye-azabera-mu-rwanda-mu-mwaka-wa-2018

4. Irushanwa rya Tour du Rwanda 2018

Irushanwa ryo kuzenguruka u Rwanda, irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda 2018, rizaba ku nshuro ya 10.Ni igihe cyiza cyo kureba abana ba banyarwanda  ndetse n’abanyamahanga banyoga igare mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Rizaba tariki ya 5-12 Kanama 2018.

5. Kwitabira Make Heritage Fun

Igikorwa cyo gutegura urugendo rwo gusura ahantu Ndangamateka cyangwa ndangamuco bitegurwa n’Umurage Wacu Group kubufatanye na GoUnesco. Muri iyi mpeshyi kizaba kabiri, Tariki ya 17 Kamena no Tariki ya  23 Nzeri 2018.

6. Kwizihiza umunsi wo Kwibohora 24

Tariki ya 4 Nyakanga, Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 24, igihe cyo kwibuka itariki ingazo za RPF zabohoye u Rwanda, zahagaritse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Ni umunsi habaho umukino wa Nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Ibirori biryoha iyo hahuye amakipe ya Rayon Sport na APR FC! cyangwa Kiyovu Sport!

7. Ibirori byo  Kwita izina

Ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi, ni umuhango uba buri mwaka mu rwego rwo kubungabunga, no guha agaciro ingagi ziba mu misozi yibirunga. Ni umuhango ubera mu Kinigi (Musanze),uyu mwaka uzaba tariki ya 7 Nzeri 2018.

8. Gutaha ubukwe

Mu mpeshyi abanyarwanda bategura ibirori bitandukanye bibahuza, mu muco nyarwanda ubukwe ni ikintu gihuza abantu benshi, aho baza gufashanya. Ni igihe cyiza cyo gutaha ubukwe bw’inshuti, abavandimwe n’abaturanyi baba baragutumiye,igihe cyo kwibuka uwo uzatwerera.Habaho ingendo zitandukanye hirya no hino mu gihugu abantu bajya mu bukwe.

9. Ingendo Nyobokamana

Umubare munini w’abanyarwanda wemera Imana, bakunda gusenga, mu gihe cy’impeshyi cyane cyane muri Kanama, haba ingendo nyobokamana zihuza abantu bavuye hirya no hino bagahurira I Kibeho no mu Ruhango ndetse n’ahandi hantu hemerewe gusengerwa.

Soma inkuru z’ingendo nyobokamana zizaba muri Kanama: http://igicumbi.com/index.php/ubukerarugendo-mu-rwanda/urugendo/item/263-ingendo-nyobokamana-muri-kanama

10. Gukora ikintu gitangaje (Aventures)

Wifuza gukora ikintu kizagushimisha mu buzima? Uzabwira abana bawe? Kuzamuka umusozi/ibirunga? Koga ahantu harehare? Kugenda n’igare? Kujya mu buvumo? Kwitabira irushanwa? Kujya gusura ahantu wumvishe? Muri iyi mpeshyi ni igihe cyiza cyo gukora ikintu gitangaje, ikintu kizagushimisha mu buzima bwawe.

11. Gukora urugendo rwa Congo Nile Trail

Ujya wumva uru rugendo? Wifuza kuzarukora?  Ni umwanya mwiza wo kurukora! Ni urugendo rwo kunyengero z’ikiyaga cya Kivu, ushobora kurutangirira mu mujyi wa Rubavu ukarusoreza mu karere ka Karongi, cyangwa ugahitamo gutangirira Karongi. Ushobora kugenda n’amaguru, igare cyangwa n’imodoka.

12. Kureba Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2018

Irushanwa rya  Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8, igihe cyo kureba abahanzi batandukanye b'abanyarwanda, bazenguruka igihugu cyose baririmba, hagamijwe kureba umuhanzi ukunzwe, umuhanzi ufite ubhanga mu kuririmba. Umunsi wa Nyuma uzabera I Kigali 14 Nyakanga 2018.

Last modified on Wednesday, 09 October 2019 15:06

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd