Beach nziza! Umucanga mwiza wo kogeraho ku kiyaga cya Kivu I Rubavu

Umujyi wa Rubavu ugizwe n’uruhande runini rw’ikiyaga cya Kivu, ni byiza kumenya ahantu heza wajya kogera, ahantu hari umucanga mwiza, hashyuha ahantu haba hari abantu basohotse baje kwishimisha. Ahantu ho kogera bisaba kugira icyo ugura hari ntaho nacyo bisaba.

Dore ahantu wajya kwishimishiriza ku mucanga ku nkengero z’ikiyaga cya kivu:

1.Ku Gisima (Rubavu Public Beach)

Ni ku mucanga rusange, hazwi nko ku Gisima, ni ahantu abantu bose baza kogera, gukina, kwifotoza, kuganirira, ku kivu. Ni ahantu hakunda gusohokera abantu bo mumujyi wa Rubavu. Koga ni ubuntu!

2. One Degree South

Ku mucanga wa Restaurant One Degree South ni ahantu heza hasohokera abantu biyubashye, abanyamahanga barahakunda , abantu bakunda umutuzo, bashaka kogera ahantu heza, abantu bashaka kurya amafunguro yo mu gihugu cya Lebane kandi atetse neza.

3. Kivu Serena hotel

Umucanga wo muri Hotel ya Serena ni ahantu heza ho kogera, ahantu hafite umucanga mwiza,haza abantu binger zitandukanye,  kandi hari n’umutekano uhagije kubaba baje kuhogera. Haboneka n’ubwato bwo gutwara ukazeguruka ikiyaga.

4.Tam-Tam Beach

Abantu bakundira Tam Tam kubera umuziki uhaba, gukina imikino itandukanye cyane cyane Volley Ball, ahantu ho kwicara mugasangira. Ni ahantu hakunda gusohokera abakongomani b’urubyiruko baba barimo kubyina, kurya no koga. N’abanyakigali barahemera

5. Lake Side

Lake Side ni ahantu abanyakigali bakunda ndetse n’abanyarubavu bashaka gusohokera ahantu heza, ahantu ho kumenyanira n’abandi! Meeting place! Ni ahantu hari umucanga mwiza wo kogeraho kandi uba wizeye umutekano w’ibyawe.

6. Kivu Sun N Sand 

Umuziki! Ahantu abantu b’I Rubavu bakunda cyangwa abavuye mu tudi duce dutandukanye tuhegereye, bahakundira umuziki waho, inyama zaho no kuza kwiyicarira mu kivu,umuntu aba yicaye hejuru y'amazi neza neza,washaka koga ukajya koga.

7. Sous le soleil

Muri metero nkeya uvuye mu mujyi rwa gati wa Rubavu kuri Brasserie niho hari Sous le soleil ni ahantu heza hakunzwe n’abantu bose abavuye Kigali, RDC,Rubavu n’ahandi hose bashaka kuza kurya ifi nziza, ifi bakiroba ako kanya. Ni ahantu umuntu aba yiyicariye ku Kivu yumva akayaga, arya ifi, bumva umuziki ndetse ukaba wajya no gusura ku mashyuza.

Soma inkuru kuri sous le soleil:

Icyitonderwa: Ni byiza gukurikiza amabwriza yo koga mu Kivu, igihe utabizi ukambara ibyabugenewe, ugashaka ugufasha kuko aha hantu hose haba hari umuntu utanga ubufasha.

 

 

Last modified on Friday, 22 June 2018 08:40

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd