Umusozi wa Kigali ni umwe mu misozi miremire iri mu murwa w’u Rwanda, ni umusozi ufite amateka, umusozi witwaga Ruhango ya Bwanacyambwe, witiriwe Kigali, umurwa w'u Rwanda. Umusozi wa Kigali ukora ku mirenge ine; Nyamirambo, Mageragere ,Kigali na Kimisagara yose yo mu karere ka Nyarugenge.
Ku musozi wa Kigali uba ureba ahantu hatandukanye mu gihugu, uba ureba umujyi wa Kigali wose, ukareba uburasirazuba, mu majyepfo no mu majyaruguru by’u Rwanda.
Dore ibintu byo gusura kuri uyu musozi
1. Kuzamuka umusozi
Mbere yo gusura ibintu biwuriho uzabanza uwuzamuke! Umusozi wa Kigali kuwugeraho bisaba kuzamuka, bitewe n’aho waturutse Matimba, cyangwa wazamukiye Gitikinyoni kureba ubuvumo, cyangwa waturutse ku kiraro cya Nyabarongo cyangwa Mageragere,hose bizagusaba kuzamuka. Ni ukumenya uko ugomba kwambara.
2. Gusura Ibigabiro by’umwami
Kuri yu musozi hariho ibigabiro (urugo) by’umwami Kigeli IV Rwabugiri Sezisoni wategetse ahasaga mu myaka ….Umwami Rwabugili yataye umugore we Bashyakaza Watayekotero kuri uyu musozi amaze kumusuzugura. Maze umwami ahita mu Ruhango rwa Nanga Ingare. Ni ibigabiro biragwa n’ibiti by’imivumu bihari, bikikije aha hoze urugo rwe.
3. Gusura Mera Neza
Mera neza ni ahantu heza h’ishyamba ry’ibiti bya pinus, ni ahantu hatuje, hameze neza ho kwigira, no gusoma ibitabo no kwifotoza. Ni ahantu haza abantu benshi ari abaje gusenga, kuganira ndetse gutembera. Uzirinde kuhata imyanda nk’amacupa cyangwa ibindi bintu waba witwaje!
4. Kureba Inkende
Ku musozi wa Kigali wabasha kubona inyamaswa z’inkende ziba zigenda hirya ni hino, izi nyamaswa ziboneka hafi y’ishyamba rya Mera Neza. Zikunda kuboneka mu masaha ya mugitondo nka saa tatu ndetse na nimugoroba 4pm.Uzirikinde kuba hari ikintu wajugunya hasi nk’icupa ry’imitobe cyangwa ibindi bintu birimo ibyo kurya, mu rwego rwo kwirinda kuba wazanduza.
5. Gutwara ifarasi kuri Fazenda
Hazwi nko ku Mafarasi! Abakunzi bo gutwara amafarasi, cyangwa ushaka no kubyiga, ku musozi wa Kigali wabasha gutwara ifarasi, nawe ukagira ubumenyi bwo kuyobora iyo nyamaswa! Ni ahantu wabasha kwicara ukaruhuka, ugatekereza neza, mukaganira, ukareba imisozi , ikibaya n’uruzi rwa Nyabarongo.
6. Gusura Ikirenge cy’Umwami Ruganzu
Kuri uyu musozi wabasha gusura urutare ruriho ibirenge by’Umwami Ruganzu, nkuko ari umwami wagiye usiga ibintu bimuranga ahantu hatandukanye. Ni ibirenge biri hirya hafi y’amashuri yo mu Rugarama, mu Kagari ka Gasharu. Iyo uri kuri ibyo birenge uba uteganye na Mageragere, ureba Nyarufunzo hepfo yawe. Ikibazo ni uko nta kintu kiharanga uretse kubaza nk’umuntu mwahahurira kuko abenshi barahazi!
7. Kusura Alitari ya Centrale ya Rugarama
Ku musozi wa Kigali mu Kagari ka Rugarama hari ibisigazwa bya Alitari ya Centrale ya St Joseph (Rugarama). Ni Centrale yashinzwe hagati y’1957-1961 icyo gihe yari Centrale ya Paroisse Ste Famille. Ubu basigaye basengera mu y’indi nzu, iyi Centrale ibarizwa muri Paroisse ya St Charles Lwanga (Nyamirambo).
8. Kureba Ubuvumo ku musozi wa Kigali
Hazwi nko kuri Byagwane! Ni ubuvumo buherereye mu murenge wa Kigali, ni ubuvumo buzwi n’abantu bake, cyane cyane ababuturiye aho hantu cyangwa abajya kuhasengera. Kubusura uzamukira ku Gitikinyoni ni ahantu h’iminota 20-30, bahita kuri Ruhondo. Ushaka kubwinjiramo wahamagara nyiri ubutaka burimo ubwinjiriro kuri 0788 804 771.
9. Gusura ababubyi b’inkono
Gusura abantu basigasiye umurage wa bakurambere babo, umwuga w’ubububyi umaze imyaka myinshi mu Rwanda bakaba bakiwukora. Ni ugufata umwanya ukamenya uko babumba inkono, amavaze, Ibibindi, Imbabura, ukamenya amazina y’ibikoresho bakoresha n’ibindi. Ubasha gukora icyo ushaka kikaba urwibutso rw’urugendo rwawe. Ababubyi baba mu Mudugudu wa Vuganyana mu Murenge wa Kigali, kugerayo unyura umuhanda ugana kuri Gereza ya Kigali, uri hafi y’igishanga cya Nyarufunzo ku birenge by’umusozi wa Kigali.
10. Gusura ku Kitabi no Kusigiro
Ni ahantu abantu bicaraga bamaze kuzamuka umusozi wa Kigali, bakarya impamba zabo, bakagura ibyo bashaka, bimwe bakabigurana itabi! Ni ahantu hari ibiti by’imiduha bicaragamo bikinze izuba. Hafi yaho hari agasozi ka Kisigiro, umwami n’abandi bantu baruhukiragaho bakituganya bakisiga amavuta maze bagakomeza urugendo rwabo bagana I Bwanacyambwe, Gasabo, abandi bagana mu Gisaka, Bugesera n’ahandi. Ubu hari agacentre kariho amazu y'ubucuruzi.
11. Kuruhuka muri Mera Neza Bar
Ahantu ukwiriye gusura , ukaruhuka, mwaba muri itsinda ry’abantu ni umwanya wo kwicara mu kaganira iby’urugendo rwanyu, aho mwasuye. Muri Mera Neza Bar ni ahantu wabasha kurya urukwavu, inkoko byokeje neza!
12. Gusura agazosi ka Mwurire
Ni agasozi kari kuri uyu musozi wa Kigali, agasozi umwami Rwabugiri yahuriyeho n’ingabo ze ubwo yari avuye mu rugo rwe rwari kuri uyu musozi, arutayemo umugore we wari wigize ingare.
13. Gusura imirimo y'ubuhinzi
Mu ntangiriro z'umusozi wa kigali,hakikijwe n'imirimo y'ubuhinzi,haba mu gishanga cya Mageragere,cya Nyarufunzo,cya Nyabarongo n'icya Gitikinyoni hose uhasanga abakora imirimo y'ubuhinzi.Haba hari abarimo kuhira,gutabira, kurima, gusarura, gutera imiti, kubagara n'ibindi birimo ubworozi bw'inka,inkoko n'ingurube mu duce dutandukanye twegereye igishanga. Ni byiza gufata akanya ugakora urugendo ukaganira nabo, ukamenya ibyo barimo gukora, ukabagira inama, ukabagurira, ugatembereza abana n'inshuti, ibigo by'amashuri byakora urugendoshuri n'ibindi.