Umuntu wese utembera ku mucanga wo ku kiyaga cya Kivu, hari ibintu byinshi bya gushimisha, ibintu byinshi byo gukora, ibintu bizagushimisha mu buzima bwawe bwose. Ni umucanga uzahora ukumbura gutemberaho igihe cyose utekereje ikiyaga cya Kivu.
Kwishyiraho umucanga ku mubiri, ni ikintu ukwiriye gukora mu rwego rwo kwishimisha, mu rwego rwo kwishimira kuri uwo mucanga! mu rwego rwo kwishimisha mu mazi, kuko uko umuntu amaze kuwishyiraho asubira mu mazi akoga.
Ni ibintu umuntu wese akwiriye gukora ataragira imyaka 30 y’amavuko, munsi y’iyo myaka umuntu aba yirekura uko ashaka, akenshi umuntu aba akiri urubyiruko, abasore n’inkumi! Biraryoha iyo mu bikoze mwasohokanye n’abo mwigana, abo mukorana, abantu muri murungano. Ibintu bishimisha iyo mwatembereye muri itsinda ry’abantu benshi , na we uri wenyine waprofita ibyiza n’izuba by’ikiyaga cya Kivu.
Birashoboka ko wabikora warayirengeje! Nta myaka yo kwishimisha ibaho cyangwa ukabikora hamwe n’ umuryango wawe!
Ikiyaga cya Kivu ni ikiyaga gifite umucanga mwiza wo gukiniraho imikino itandukanye nka football, volleyball, Jogging, Karate n’abakunda imyindagaduro ni umucanga mwiza wo kujya kubyiniraho.