Ibyiza byo gutembera muri itsinda ry'abantu

Mu buzima ni byiza gufata umwanya umuntu akaruhuka,akagira ahantu atemberera,ushobora kugenda uri wenyine, uri kumwe n’umuryango, inshuti, abo mukorana, musengana, mwigana  cyangwa abo muturanye ndetse n’abo muri kumbuga nkoranyambaga zimwe.

Ni byiza kumenya gutembera hamwe n’abandi kuko biragufasha mu buzima, bizagufasha kumenya kubana n’abandi mu bihe bitandukanye.

1. Kwimenya

Mu buzima ni byiza kwimenya,mbere yo gukora urugendo hamwe n’abandi ni byiza kubanza kwimenya, ukamenya imyitwarire yawe, ukamenya amakosa abantu baba bakuziho, ukareba ko wayakosora, ukamenya ibyo wanga nibyo ukunda ku buryo bitazakubangamira uri hamwe n’abandi.

2. Kufata icyemezo wenyine

Guhitamo  kujyana n’abandi ni icyemezo gifatwa n’umuntu ku giti cye, ukabanza kureba ntimba ufite umwanya, ukareba impamvu y’urwo rugendo n’ibindi byose ubona uzungukiramo. Igihe wumva unaniwe ukaba waruhuka utagendeye mu kigare.

3. Kugabanyiririzwa ibiciro

Ibyiza byo gutembera muri itsinda mugabanyirizwa ibiciro, haba ari mu rugendo, uko muzatega imodoka, aho muzashaka amacumbi, n’aho muzajya mujya kurira. Abantu bakira abantu bishimira kwakira abantu baje ari itsinda.

Urugero: Kugura tike y’indege muri itsinda mugabanyirizwa ku biciro byari bisanzwe. Kugura itike z’imodoka muri benshi hari igihe babaha n’iy’ubuntu!

4. Guhitamo ahantu ho gutemberera hazabashimisha

Gutembera muri itsinda ni byiza guhitamo ahantu hazabashimisha mwese mu kumva murahemeje, ahantu muzabona ibyo mushaka, ahantu buri wese azishimira. Guteganya uko muzajya aho hantu mwese ni ibintu byiza cyane.

5. Kumva abandi

Gufata icyemezo cyo kujyana n’abandi, ntabwo ari ukujya kubaha amategeko. Abantu mu itsinda baba batandukanye, buri wese afite ibitekerezo bye, afite icyo ashaka gukora. Gutembera mu itsinda bifasha mu buzima kumva abandi gutega amatwi ukumva ibitekerezo by’abandi kandi n’abandi bakakumva. Ni byiza kwirinda gushyira ibyiyumviro byawe imbere mu itsinda, bisaba kumva icyo abandi babivugaho.

 Urugero: Nimba ari ugusohokera muri Restaurant iteka amafunguro yo mu bushinwa (Chinese cuisine) ni byiza kumva nimba bagenzi bawe bose bari bwemere kujyayo kuko hari igihe uzasanga hari abashaka kurya amafunguro ya Kinyafurika (African food).

6. Kwishima cyane

Gutembera muri itsinda ni ibintu biryoha cyane, ni igihe cyiza abantu baba bahuriye hamwe bagatwika ahantu. Mu itsinda ry’abantu batembereye haba hari abazi kwirekura, abakunda kuryoshya, abazi gusetsa, abazi kubyina, abaryoshya inzoga, abazi kuganira  ibyo byose bituma mugira ibihe byiza cyane. Birashimisha mu gihe cyo gufata amafoto y’urwibutso muri benshi.

7. Kuba inshuti

Mu buzima ni byiza kugira inshuti nzima, hari uburyo bwinshi umuntu abonamo afite inshuti nziza,kujya gutembera muri itsinda ni uburyo bwo kurushaho kuba inshuti. Kubaka ubunshuti, i yo mwahisemo gutembera muri itsinda byubaka ubu nshuti cyane, abantu baramenyana cyane,bamwe bakazana abandi undi atarazi, bituma murushaho kumenyana no gukundana. Mu kumva muri bamwe mukirinda gusekana, mukagirana n’ inama ni ibintu biba bikwiriye mu buzima.

8. Kumenya icyo ushoboye

Mu itsinda ry’abantu buri wese aba afite icyo ashoboye, gutembera mu itsinda umuntu abasha kumenya icyo yafasha abandi. Ntabwo wabaho udafite icyo wamarira abandi,iyo mwatembereye muri itsinda  ubasha kugaragaza icyo uzi, icyo wakora ukunganira bagenzi bawe.

Urugero: Bashohora ku gushinga kumenya ibyo abantu bariye, akaba ari wowe uzajya wishyura, ukamenya kureba nimba inyemezabwishyu babahaye ihuye n’ibyo mwafashe.

9. Kumenya gutanga ibitekerezo

Iyo abantu ari benshi baba bafite ibitekerezo n’imyumvire itandukanye,ni byiza iyo mwatembereye muri itsinda buri wese akabasha gutambutsa igitekerezo cy’uko ikintu gishobora gukorwa ntubwo haba harimo umuyoboz,i ushobora kumwuganira. Kandi birashimisha iyo igitekerezo cyawe cyemewe, abandi bakemeza ko mu gikora.

10. Kumenya ahantu

Ibyiza byo gutembera mu itsinda ni ukumenya ahantu henshi hari ibintu byiza, ahantu habashimisha, bitewe n’amakuru abantu baba bafite bituma buri wese atanga igitekerezo cy’ahantu yumva mwasura, ibyo mwajya kurya, Ikintu gikurura abandi kuhajya n’ibindi.

11. Kumenya gutegura urugendo

Ni byiza kumenya gutegura urugendo, iyo uziko uzajyana n’abandi hari ibintu ugomba kumenya ko uzajyana mu bandi ni byo utajyana mu bandi. Mu gutegura urugendo umuntu amenya ibyangombwa azajyana ahantu azatemberera n’abandi. Ukitwaza ibifite akamaro.

12. Kumenya guhitamo icyiza

Abantu baratandukanye, iyo abantu bahuye baba bafite ibintu byinshi ,ni  byiza  kumenya guhitamo ibyiza ibyo ubona bifite umumaro. Ikintu ubona cyiza, ubonye kuri mugenzi wawe, ukaba wakimwigiraho  cyangwa abandi bakakwigiraho.

13. Kumenya gutanga

Mu buzima ahantu hose ni ishuri, iyo watemberanye n’abandi ni byiza kumenya ko hari igihe umuntu yagusaba ikintu. Uzirinde kwima mugenzi wawe igihe agusabye ikintu,ntubwo cyaba ari gito! Ni byiza kumenya gusangiza abandi icyo ufite bashaka.

Urugero: Ubu abantu baba bashaka amameg/Wifi , igihe uzifite uzahe abandi igihe bazikeneye.

14. Kumenya gushimira

Mu muco mwiza ni ukumenya kwakira, ukibuka gushimira uguhaye, ahantu hose murakoze iraguma! Ntuzishimire kwakira udashimira abaguhaye kandi baba baguhaye bavanye ku mutima.

15. Kureka imico mibi

Hari igihe umuntu aba afite imico itari myiza, akantu yiyiziho pe! Iyo watemberanye n’abandi ni umwanya wo kureka umuco mubi, kuko uba uri kumwe n’abandi, wirinda  icyatuma ubabihiriza!

Urugero: Ufite umuco wo gukorakora (Kwiba),Kuvugavuga, Guteranya! Watemberanye n’abandi bikubakamo kubaha iby’abandi, ukumva ko ibyo ukora utabikora mu bandi.

 

 

Last modified on Wednesday, 08 August 2018 09:48

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd