Ikiyaga cya Kivu ni ikiyaga kinini mu Rwanda kibaka kimwe mu bifite ubujya kuzima burebure muri kano karere k’ibiyaga bigari. Ni ikiyaga gikora ku turere dutanu tw’u Rwanda (Rubavu, Rusizi, Nyamasheke, Gatsibo, Karongi) mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Ikiyaga cya kivu gifite ibyiza byinshi amazi meza, amafi, inkombe nziza, ni ikiyaga gikurura abantu benshi bajya koga.
Dore ibyintu ukwiriye kumenya mbere yo koga mu Kivu:
Ahantu hagenewe kogerwa
Ni ukumenya ahantu hagenewe kogerwa mu kiyaga, kubera ubujyakuzimu bwacyo, hari ahantu usanga ari harehare cyane, hatemerewe kogerwa. Ugasanga ahandi haragenewe gukorerwa ibindi bikorwa.
Urugero : Ntuzatekerezeko ahantu harehare mu Kivu bisaba kujya mu mazi hagati, Oya. No ku nkombe, hafi y’umucanga hari igihe usanga ari harehare cyangwa hari ikintu cyatuma woga nabi nk’amabuye.Uzasanga ahantu Umugezi wa Sebeyea wirohera mu Kivu hatemewe kogerwa cyangwa hajya ababizi neza!
Gukoresha ibikoresho byabugenewe
Kujya mu mazi hari ibintu bisaba, hari imyenda yabugenewe ukwiriye kuba wambaye, waba ubizi cyangwa utabizi. Ntimba utazi koga, uzafate umupira/ipine(chambre air),wambere ijire, ushake umuntu akube hafi igihe urimo koga, wogane n’abantu babizi. Ni byiza kujya mu bwato wambaye ijure aho waba uri bugere hose.
Kumenya ibisobanuro by’utudarapo tuba ku Kiyaga cya Kivu
Mu rwego rwo gufasha abantu bogera ku Kivu, cyane cyane ku mucanga w’I Rubavu kuko ariho hatemberera abantu benshi uzahangasa abantu bambaye imyenda y’ubutabazi bwo mu mazi. Mu mazi bagiye babashyiriraho ibintu bigenda bibayobora, aho bakwiriye kogera, aho badakwiriye kogera,uko I Kivu kimeze,umuyaga urimo uko ungana.
Ibara ry’umutuku: Ni ukwerekana ko amazi ari mabi, udakwiriye kuharega cyangwa kuhegera, hashobora kuba harimo imiyaga myinshi, kandi imiyaga izana amabuye n’imyanda. Iyo bamanitse umutuku gusa mu kiyaga haba harimo umuyaga mwinshi.
Ibara ry’ubururu: Amazi ni meza kuyogeramo,
Amabara yombi: Bisaba kwitwararika cyane.
Abantu bafasha abashaka koga mu Kivu
Ni abantu baba bari ku kiyaga bafasha abashaka koga, ni byiza kamenya umwambaro wabo, batanga ibisobanuro uko ikiyaga kimeze, bigisha ababikeneye, bafite ibikoresho bitandukanye bituma umuntu yoga neza. Abo bantu baba ahantu hose hagenewe kogerwa no kuri za Hoteli.Hagize ugize ikibazo ari mu mazi ni byiza guhita abimenyesha abari aho, bagatanga ubufasha bwihuse.
Kubahiriza amabwiriza yo koga mu Kivu
Ni byiza gukuririkiza amabwiriza yo koga mu kiyaga cya Kivu bitewe n’uko kimeze, hari amabwiriza abantu bagomba kumenya mbere yo koga.
Amazi meza! Impeshyi nziza!