Impamvu ukwiriye gukora urugendoshuri muri Entreprise Urwibutso

Mu buzima bwa muntu abantu bigira bandi, ku bintu byiza baba baragezeho, baba barakoze. abantu baba barabaye intangarugero aho dutuye, mu gihugu ,mu mugabane ndetse no kw’isi hose ukumva ufite amatsiko yo kumenya ukuntu ibyo bintu baba barabikoze cyangwa bakibikora.

Mu Rwanda, gutegura urugendoshuri mu ruganda rwa enterprise Urwibutso biri mu bintu byiza cyane, byo kwigira ku munyarwanda rwiyemezamirirmo Sina Gerard. Ni urugendo rufite akamaro kanini  ku bantu bakiri bato, ababyiruka ndetse n’abakuze baba ari abifuza kugira ibintu bakora byabateza imbere,abashaka kumenya ibyo bazi ku ruganda aho biva, abanyeshuri bashaka kugira ubumenyi mu masomo atandukanye , ndetse n’abashaka kumenya amateka y’uko umuntu atangira akagera kuri byinshi.

Dore impamvu ukwiriye gukora urugenshoshuri muri Entreprise Urwibutso:

1.Kumenya gutangirira hasi

Entreprise Urwibutso yatangijwe na Rwiyemezamiriamo Sina Gerard m, ariko mbere y’uko atangiza entreprise, yatangiye akora ubucuruzi buhoro buhoro, kuva mu busore bwe, afungura iduka ryacuruzaga ibintu bitandukanye amasabune,amazi, ubunyobwa, umunyu, inzoga. Mu bicuruzwa byatangije uruganda harimo amandazi, ariho havutse Urwibutso, imitobe y’amatunda yavuyemo Agashya.  Nyuma agenda azamuka kugeza ubwo abashije gushinga  urwo ruganda rukora ibintu byinshi.

2.Gusura ibikorwa by’ubuhinzi

Entreprise Urwibutso ibikorwa byayo byinshi byibanda ku buhinzi, nk’uko igihugu cyacu abaturage benshi bakora ibikorwa by’ubuhinzi. Mu bikorwa by’ubuhinzi bakora harimo ubw’imizabibu, Pomme, insina, amatunda, macadamia (zivamo amavuta),Inkeri, inanasi .Ubuhinzi bw’ibijumba n'uruzenda,

3. Gusura ibikorwa by’ubworozi

Entreprise Urwibutso ifite ibikorwa by’ubworozi kuva ku matungo magufi arimo inkoko, imbata, ingurube, ihene, intama, kugeza ku matungo marermare arimo inka, indogobe. Ni ubworozi bw’intangarugero butanga umusaruro ukoreshwa mu ruganda.Haboneka kandi n’imbwa zirinda umutekano.

4.Gusura ibikorwa biteza imbere abaturage

Mu rugendoshuri mu ruganda rwa Entreprise Urwibutso ubasha kubona ukuntu ibikorwa by’uruganda bifasha abaturage baturiye hafi ya Entreprise Urwibutso ndetse n’abandi bari mu turere tuhegereye babona aho bagurishiriza umusaruro w’ibihigwa byabo. Kuko nk’uruganda rukenera ibintu byinshi buri munsi kandi rugatanga n’akazi kuri benshi ari abaturiye uruganda ndetse n’abava hirya no hino mu karere no mu gihugu.

5.Gutemberezwa mu ruganda rwa Entreprise urwibutso

Mu rugendoshuri umuntu akorera muri Entreprise Urwibutso umuntu abasha gusura inganda zitandukanye zikora ibintu birimo amazi (Akandi), imitobe (Agashya), ibisuguti (Akarabo), Urusenda( Akabanga), amafu(Akanozo) atandukanye arimo ay’amasaka,ibigori,ingano. Gutuganya ibiva ku nyamaswa nk’inyama n’amata (Akera) n’ibindi byinshi bitandukanye.

6.Guteza imbere aho umuntu avuka

 Rwiyemezamirrmo Sina Gerard we yaharaniye guteza imbere aho avuka. Ni benshi mu baba batangiriye gukorera ahantu bahitamo kujya gukorera ahandi, bumva ko ariho bizagenda neza. Rwiyemezamirimo Sina yakoze ibikorwa bitandukanye birirmo guteza imbere agacentre yatangiriyeho ubucuruzi bwe.Aho avuka ku musozi wa Tare muri Rulindo, abatuye mu nkengero zaho ndetse bigera kubanyarwanda bose. Amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye yashinzwe na Foundation Sina Gerard. Amazi meza yagiye ageza ku baturage ndetse no kugabira inka abatandukanye. Imihanda ituma abaturage babasha kugenderana.

7.Gusura Ibikorwa by’ubukerarugendo

Mu bikorwa byo kumenyekanisha agace ka Nyirangarama,Entreprise Urwibutso ifite ibikorwa b’ubukerarugendo umuntu ashobora gusura, umuntu akaruhuka,harimo Gukora ubukerarugendo aho aho hantu, kuzamuka imisozi, Gusura urutare ruvaho amazi y’Akandi, kandi wabasha no gucampinga (camping) mu mpinga y’umusozi wa Tare.

Itorero Urwibutso ritaramira abatembereye,abanyura abari ku cyicaro gikuru buri weekend rikabasusurutsa mu mbyino za Kinyarwanda ndetse n'imikino ngororagingo yerekanwa n' urubyiruko rw’Abacrobat.

8. Gusura ingoro y’ibikorwa by’Uruganda rwa Entreprise Urwibutso

Mu rwego rwo gusigasira ibyo umuntu yagezeho, gufasha abandi bazaza kumenya ibyo bikorwa, Entreprise Urwibutso yashyizeho ingoro ndangabikorwa igaragaza ibyo bikorwa. Igizwe n’amafoto uruganda rugitangira, abashyitsi bakomeye, ibihembo ndetse n’ibikoresho byakoreshejwe uruganda rugitandira n’ibindi byose bisobanura gahunda afite.

 

Last modified on Sunday, 12 August 2018 16:22

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd