Ijoro ry’I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali

N’ibimera biba bikwereka ko uri I Nyamirambo! Abantu batembere Kigali ndetse n’abayituye bumva Nyamirambo nk’ahantu hakurura abantu amasaha yose muri Kigali.

Ijoro ry’I Nyamirambo ni bimwe mu bintu bishobora kugushimisha, uvuye ku kazi, ushaka kuhatemberera muri Weekend, kuhahurira n’abantu no guhaha.

Nyamirambo ni agace gashyuha kabonekamo ibintu byinshi kandi byiza bikurura abahagenda, ku buryo bifuza kuhagenda nijoro

Dore ibintu ushobora gukora nijoro I Nyamirambo:

1. Kugenda n’Amaguru

Nimba ushaka gutembera neza I Nyamirambo, uzagende n’amaguru, nibwo uzabasha kubona ibintu byinshi, kumenya ahantu hatadukanye, guhura n’abantu. Kumenya uko ako gace k’umujyi wa Kigal gakurura abantu binger zose. Kandi uzaba uri no gukora siporo.

2. Kunywa Tea Vert mu Biryogo

Mu bantu bakunda gutembera I Nyamirambo ntabwo bakwibagirwa  kunywa icyayi cyizwi nka Tea Vert, Capati zaho ndetse n’inyama zigura 200!

Biryogo hazwi nk’ahantu abantu bashaka kurimba, kwambara neza, bajya guharira imyenda n’inkweto. Ni ahantu hari amaduka n’inzu zidoda imyenda nziza.

3. Kujya muri Restaurant

I Nyamirambo haba Restaurant zizi guteka amafunguro atandukanye yaba ayo mu Rwanda aya kinyafurika ndetse na mpuzamahanga. Ushaka Restaurant wafatiramo ibyo kurya wagana; Tamu Tamu Restaurant, Al Man Ran, Citizen Corner, Bamako Restaurant, Bom Dia Café & Resto, Chicken 2 Nite, Bambou Restaurant, Africana, Hello World.

4. Gukora Siporo kuri Sitade ya Kigali

I Nyamirambo nk’ahantu bakora nijoro, siporo iri mu bintu bakunda gukora ari abana, urubyiruko ndetse n’abakuze usanga bose bahurira inyuma ya sitade barimo gukora imyitozo itandukanye. Siporo ikorwa n’ umuntu  ku giti cye cyangwa ari itsinda ry’abantu bari kumwe. Kuwa Gatanu nibwo haba hari abantu benshi. Kuri Sitade kandi wahasanga n’abandi baje kubyina imbyino za kizungu (dance modern). Uzasanga n’abandi bantu benshi bajya mu nzu za siporo (Gym).Iyo uri ku muryango numero 5 uba witegeye umujyi wose ureba Convention Center,Aeroport,Imisozi ya Bumbogo,Jali na Rebero.

5. Gusohoka

Nimba ushaka kuryoshya uzasohokera I Nyamirambo! Ni ahantu haba abantu bafungutse mu bitekerezo (open minded).Bar nziza zirimo imiziki itandukanye harimo ibisope (Live Music) ,Ibimansuro (Live Dance).Wasohokera muri Plan B, Mexico Bar, Kwa Muteteli, Guiness, Barcode,

6. Kurya Umusokoro muri Bar Plan B

Ikintu ukwiriye kuza kurya I Nyamirambo ni Musokoro ibiryo bikunzwe cyane n’abatuye kandi bagenda Nyamirambo. Ni inyama zitetse neza kandi ziryoshye urisha ifiriti cyangwa Kawunga. Ushobora kugura ikiro cyangwa intusu!

7. Imikino y’imashini

I Nyamirambo abantu bose barishima, mu nzego zose, ushaka gukina imikino(jeux) gutwara imodoka, kurasa, gukina mupira n’iyindi wabona ahantu henshi wajya gukinira, ugahura n’abandi bantu bakunda iyo mikino. Ushaka no ku betting uzahasanga ibigo byinshi ku buryo wajya kwigeragereza amahirwe!

8. Gusoma muri Club Rafiki

Uri umuntu ukunda gusoma, ukunda ahantu hari ibitabo, amasaha ya nijoro wabasha kujya kwisomera ibitabo mu isomero rya Rafiki, ugasangamo ibitabo bitandukanye harimo iby’amateka, umuco, iby’amasomo, Ibinyamakuru (urugero:Journal Rafiki). Ni isomero riri mu masomero amaze imyaka myinshi mu Rwanda. Kuri Rafiki kandi wabasha no gukina Basket ball, Vallball, dame,…

9. Kubyina Kinyarwanda

Waruziko I Nyamirambo ariho hari igicumbi cy’amatorero akomeye mu Rwanda? Abenshi mu babyinnyi bayo batuye I Nyamirambo. Abenshi mu babyinnyi b’itorero ry’Igihugu Urukerereza batuye I Nyamirambo! Mu masaha ya nijoro niho ayo matorero akora imyitozo, ushaka kujya kureba, kwiga kubyina wabasanga. Amwe mu matorero akorera I Nyamirambo harimo Inganzo ngari, Intayoberana, Inkindi itatse, Imena ndetse n’Itorero ry’umujyi wa Kigali .

10. Gusenga

Mu ijoro ry’I Nyamirambo ni umwanya mwiza wo kujya kwegera imana. Nyamirambo ni ahantu hari amadini atandukanye harimo abakatolika, abasilamu, abadivantiste, Assemble de Dieu n’abandi. Ku muntu  ushaka gusenga wahatembereye nijoro ugomba kumenya gahunda y’urusengero cyangwa y’umusigiti.

 

Last modified on Sunday, 11 November 2018 23:18

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd